Interahamwe ziyambaje icengezamatwara ry’umuhezanguni Judi Rever mu kumvikanisha ikinyoma zikomeje gucuruza
Interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi bakomeje gukoresha Ukwakira nk’ukwezi ko kuyobya uburari ku ruhare rukomeye bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho badukanye igihuha ko Rwanda habayeho ‘jenoside y’abahutu’.
Ni mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje kwizihiza Ukwakira nk’ukwezi kuzirikanwamo gukunda igihugu cyane ko ari nako kwatangirijwemo urugamba rwo kubohora igihugu ingoyi y’ubutegetsi bw’igitugu bwateguye bunashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi binyoma by’aba banyabyaha ruharwa bimaze igihe ariko byanze kugira icyo bifata dore ko banditse ibitabo byinshi ariko bibura abasomyi, bakora inkuru buri munsi mu bitangazamakuru mpuzamahanga nazo zitajya zitanga umusaruro
Ni ubukangurambaga burangajwe imbere n’abambari b’ingirwashyaka FDU-Inkingi isanzwe ibarizwa mu kwaha kw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, muri abo harimo uwitwa Umubyeyi Claudine, Gatebuke Claude, Chaste Gahunde n’abandi.
Kuri iyi nshuro aba bahezanguni noneho bari kwifashisha igitabo cyuzuyemo ibinyoma no cyanditswe na Judi Reer, umuzungukazi uzwiho kuba yaranywanye n’interahamwe, abajenosideri n’abandi bose batifuriza ineza u Rwanda.
Umusesenguzi waganiriye na MY250TV yagize ati:”Aba bantu batangiye bigana ubuhamya bw’abarakotse Jenoside yakorewe Abatutsi none babuze ibindi bimenyetso bishyigikira ibinyoma byabo batangiye kwifashisha ibinyoma biri mu bitabo byanditswe n’abagashakabuhake.”
Yunzemo ati: “Ni gute ushobora kwifashisha igitabo cyanditswe na Bagosora wateguye akanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ukakigenderaho uvuga ko habaye jenoside yakorewe abahutu?”
Abenshi mu barimo kwamamaza ibyo binyoma ni abakurikiranyweho ibyaha bya jenoside, abakatiwe n’inkiko gacaca bagatoroka ndetse n’abashakishwa, gusa izi nyangabirama n’abambari bazo bakwiye kumenya ko nta na rimwe ikinyoma kigeze gitsinda ukuri.
Mugenzi Félix