06-12-2023

Abamotsi ba Kayumba Nyamwasa bacitse ururondogoro kubera ishuri rigiye kujya ryigisha amahame ya RPF

0

Abambari mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye bakomeje kugaragaza ko batewe ubwoba n’umwanzuro Umuryango RPF-Inkotanyi uherutse gufata wo gutangiza ishuri rizajya ryigisha amahame y’uyu muryango haherewe ku bakiri bato.

Uwo ni umwe mu myanzuro 13 yafatiwe mu nama ya biro politike ya RPF yateraniye i Kigali ku wa 21-22 Ukwakira 2022 yari yitabiriwe n’abanyamuryango barenga 2000 baturutse hirya no hino mu gihugu aho bari bahagarariye abandi.

Imburamumaro zo mu kiryabarezi RNC ziyobowe buhumy i n’ikihebe Kayumba Nyamwasa zimaze iminsi zikoresha umuzindaro rutwitsi w’icyo kiryabarezi mu kugaragaza ko kuva zamenya uriya mwanzuro zitakibona agatotsi.

Ni ibintu bigirwamo uruhare n’abamotsi ba RNC barimo Serge Ndayizeye, Dick Nyarwaya wiyita Ali Abdul Karim, Ignace Rusagara, Epimake Ntamushobra n’abandi.

Aba by’umwihariko baherutse gukora ikiganiro cyamaze amasaha abiri batuka ubuyobozi bw’u Rwanda bahereye ku nama ya biro politike ya RPF n’umwanzuro wo gushinga ririya shuri.

Ni ikintu cyumvikana kuba iri shuri ridakwiye gushimisha abamotsi ba RNC cyane ko bamaze imyaka irenga 10 bageregaza kwangisha abanyarwanda umuryango RPF-Inkotanyi aho by’umwihariko baba bashaka kuyobya urubyiruko ariko bikaba byarabananiye.

Umusesenguzi waganiriye na MY250TV kuri iyi ngingo yagize ati:”Kubona abantu bafite imyaka irenga 40 bamara amasaha arenga abiri bahimba ibinyoma bakabyegeka kuri RPF byerekana ko ntacyo bazigera bageraho kuko kwirirwa utukana sibyo bituma abantu bagukurikira.”

Aba bamotsi ba RNC bakwiye kumenya ko uretse ishuri, Umuryango RPF-Inkotanyi ufite gahunda nyinshi zizahora iteka zinyomoza icengezamatwara ridafite umutwe n’ikibuno bahora bacuruza k’u Rwanda.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

%d