07-05-2026

FDLR yatamaje Perezida Tshisekedi, ishimangira ko idateze gushyira intwaro hasi

0


Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubarizwa mu mashyamba ya Congo aho ugizwe ahanini n’interahamwe zagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wanyomoje Perezida Tshisekedi umaze iminsi uwukingira ikibaba mu ruhando mpuzamahanga.


Mu kiganiro umuvugizi w’uyu mutwe, Cure Ngoma, aherutse guha BBC Gahuza yahamije ko “FDLR irahari ababihakana, ntituzi aho babikura”, imvugo ihabanye n’iya Tshisekedi we udasiba kumvikana yikomanga mu gatuza ko ubutegetsi bwe “bwatsinsuye” uyu mutwe.


Ku rundi ruhande, mu gihe uyu mutwe w’iterabwoba uherutse guhabwa iminsi itarenze itanu yo gushyira hasi intwaro, nk’umwe mu myanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda bigamije gushakira amahoro arambye uburasirazuba bwa Congo, FDLR yo ikomeje kugaragaza ko itazubahiriza iyo ngingo.


Nk’urugero, uyu mutwe uri gusohora amatangazo asaba Leta y’u Rwanda ibiganiro; ibintu biri mu rwego rwo kuyobya uburari bw’ibyo FDLR isabwa nk’ umutwe ugizwe n’interahamwe n’abajenosideri aho by’umwihariko ukomeje no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu burasirazuba bwa Congo.


Muri kiriya kiganiro na BBC, umuvugizi wa FDLR yavuze ko mu gihe ibiganiro basaba batabihawe bakomeza bakarwana ko kandi badateze gushyira intwaro hasi, imvugo ishimangira ko uyu mutwe ugishyize imbere guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’uw’akarere muri rusange.


Ni mu gihe Leta y’u Rwanda idahwema gusobanura ko nta na rimwe izigera iganira na FDLR aho by’umwihariko abagize uyu mutwe bagomba kuryozwa ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bahamijwe n’inkiko.


FDLR ifite umugambi wo guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda ikagarura politiki y’ivangura moko, ibintu ariko uyu mutwe w’iterabwoba utazigera ugeraho cyane ko Abanyarwanda bakuye amasomo akomeye mu macakubiri yatumye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni butikirira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


Hagataho raporo zinyuranye zihuriza ku kugaragaza ko ubuegetsi bwa Tshisekedi butera inkunga y’ibikoresho uyu mutwe wa FDLR aho wamaze no kwinjizwa mu ngabo z’igihugu (FARDC).


Ni yo mpamvu Congo igomba guhagarika ubufasha bwose iha uyu mutwe nk’uko idasiba kubisabwa n’Umuryango Mpuzamahanga.


Mutijima Vincent

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading