Umugambi wa Ingabire Victoire ni umwe: gutagatifuza abajenosideri!
Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza yongeye kumvikana avuga kuri nyina Dusabe Therese amugira umwere, avuga ko ibyaha yahamijwe na Gacaca ari “ibihimbano”.
Byari mu kiganiro Ingabire aherutse kugirana n’umwe mu mizindaro rutwitsi ya YouTube atera inkunga ukoreshwa na mpemuke ndamuke Ntwali John Williams wiyita umunyamakuru kandi ari igikoresho cy’abanzi b’u Rwanda.
Ingabire yihaye gutagatifuza nyina yirengagije ko uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruzwi na benshi aho by’umwihariko ashinjwa n’imiryango ifite ababo biciwe mu bitaro by’icyahoze ari Komini Butamwa yahoze akuriye.
Umujenosideri kabombo Dusabe, Ingabire atagatifuza ngo ni uko ari nyina, yatorokeye ubutabera mu Buholandi nyuma Inkiko Gacaca zimukatira burundu adahari nyuma yo kumuhamya uruhare rudashidikanywaho muri Jenoside aho by’umwihariko yahagarikiye iyicicwa ry’Abatutsikazi babaga bahungiye kuri biriya bitaro.
Ingabire kuri we yifata nk’umunyapolitiki akababazwa n’abanenga ubuhezanguni bwe, nyamara bigaragara kenshi ko politiki ye ari yo kugarura amacakubiri mu Rwanda, bitewe n’uburyo akwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, no kutumva agaciro ko guhanirwa icyaha cya Jenoside, bihereye kuri nyina umubyara kuri ubu yasize mu Buholandi, nyamara akwiye kuba ari imbere y’ubutabera nk’abandi bose bahamwa n’ibyaha.
Ingabire mu guhora atagatifuza Interahamwe ni iturufu akoresha yisobanura uburyo atumva impamvu benshi bamunyomoza cyane ko ibyo akora abikorera ku mbuga nkoranyambaga, yabwirwa ukuri akabyita “icengezamatwara n’urwango”.
Muri kiriya kiganiro kandi Ingabire yagarutse ku kazi gakorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), avuga ko “ibyo bakora bidakwiye”, iyo bari mu iperereza ngo uri mu cyaha abihanirwe, ibyo byose Ingabire ikibimuvugisha ni uko benshi mu bo ashora mu byaha RIB itajya ibadebekera iyo barenze umurongo utukura.
Ntagitangaje rero kuba Ingabire atumva uburemere bwabyo kuko nawe ubwe agira igihe cyo kwitaba RIB iyo bibaye ngombwa, ahubwo byaba bitangaje bidakorwa kuko biri mu nshingano zabo zo gukumira ibyaha bitaraba no kubigenza igihe byabaye.
Gusa igitangaje ni uko akazi ka RIB Ingabire agafata nka “violence” cyangwa se akarengane nk’uko yabisubiyemo kenshi, nyamara kandi ari ibinyoma ashaka gukwirakwiza ngo yikureho icyasha ahora yisiga, ndetse no kuba afite aho abikomora mu muryango we, cyane cyane nyina Dusabe Therese.
Ellen Kampire