10-06-2026

#Qatar2022: Senegal, ikipe ya mbere ya Afrika yakatishije itike ya 1/8

0

Ikipe y’Igihugu ya Senagal ibaye igihugu cyambere k’umubugabane wa Afrika ibonye itike iyerekeza muri kimwe cyumunani. Ibi ikipe y’igihugu ya senegal yabigezeho nyuma yo gutsinda ibitego 2 kuri 1 cya Ecuador.

Senegal yabarizwaga mu itsinda rya mbere (Itsinda A) yabonye itike nyuma yo kuza ku mwanya wa 2 n’amanota 6 nyuma y’ igihugu cy’ubuholandi yazamutse ifite amanita 7 nyuma yo gutsinda Qatar yakiriye icyo gikombe ibitego 2 ku busa.

Senegal yatangiye umukino ikaze cyane kandi isa nkaho inyotewe itsinzi kuko nibwo buryo bwabo bwonyine bari bafite mu kubona itike y’cyiciro gikurikira.

Kumunota wa 43 Senagal yaje kubona penalty, maze umukinyi Ismaila Sarr azakuyishiramo neza, byatumye Senegal ibona amahirwe yogukomeza , gusa mugice cyakabiri kumunota wa 67, Ecuador yaje kwishura igitego gitsinzwe na Moises Caicedo. Ntago byatize kuko nyuma y’imonota 3 gusa Senegal yaje gutsinda igitego cyabahesheje itike gitsinzwe na captain wabo Kalidou Koulibaly.

Murindi tsinda rya 2, igihugu cy’ubwongereza cyatsinze igihugu cya Wales, ibitego 3 – 0, naho Abanyamerika batsinda Iran igitego 1 – 0.

Umukino wa 1/8, Senegal izakina n’u Bwongereza, naho u buholandi bukine na Amerika. Imikino yose izaba kw’itariki ya 4 Ukuboza 2022.

Karemera Jean Luc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading