Icyo abanyarwanda bungukiye mu kwegerezwa ubuyobozi n’ubushobozi
Amateka mabi yaranze u Rwanda kuva mu 1959 kugeza mu 1994 yagizwe na politiki y’ivangura aho bitabagaho ko umunyarwanda ahabwa ijambo mu nzego zifata ibyemezo cyangwa ngo agire uburengagiza mu gusangiza ibitekerezo ubuyobozi, n’uwabikoraga yafatwaga nk’ingare cyangwa bigahabwa agaciro bitewe n’ubwoko bwe ibyo byose byatumye umuturage atisanga mu rwamubyaye.
Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, Ibi ntabwo ariko byakomeje gukorwa kuko Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda imaze gufata inshingano zo kongera kubaka u Rwanda ruzima kandi rwa buri munyarwanda, yashyizeho gahunda nyinshi zagombaga kuzahura u Rwanda nk’igihugu cyari kivuye habi, muri izo gahunda twavugamo “politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage”.
Politiki y’u Rwanda yo kwegereza ubuyobozi n’ ubushobozi abaturage yashingiye ku mahame shingiro y’Uburenganzira bwa Muntu, agaciro, ubwisanzure n’iterambere bya muntu yagiye atubahirizwa kugeza mu 1994. Iyi Politiki yemejwe mu mwaka wa 2000 nyuma iza kugururwa mu 2012 kugira ngo ihuzwe n’impinduka zerekeye intego z’ingenzi muri politiki, mu mibereho myiza n’ubukungu.
Urugendo rwo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage mu Rwanda rwatangiye mu mwaka 2000 twavuga ko ari gahunda nziza yatumye by’umwihariko hagaragara ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bwabo mu kubaka iterambere rirambye, nyuma y’imyaka 22, hatewe intambwe mu nzego zitandukanye byatumye ubuyobozi burangwa na demokorasi.
Iyi ni politiki tutakwirengagiza ko yashyize abaturage ku isonga mu miyoborere kandi umusaruro wabonetse kuva yashyirwa mu bikorwa kugeza ubu ni mwinshi cyane.
Raporo y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ruheruka gusohora muri uku kwezi k’ugushyingo igaragaza ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye iri sesengura ry’ibyavuye mu bushakashatsi rigaragaza ko abaturage bishimiye serivisi bahabwa n’inzego zibegereye ku kigero cya 76.1%, kivuye kuri 74.1% mu mwaka wa 2021. Umutekano ni cyo cyiciro gikomeje kuza ku isonga mu gushimwa n’abaturage aho muri uyu mwaka gishimwa ku gipimo cya 91.9% mu gihe muri muri 2021 cyashimwaga kuri 91.6%. Igipimo cya serivisi z’inzego z’ibanze ni cyo cyazamutse kurusha ibindi aho cyavuye kuri 70.9% muri 2021 kikaba kiri kuri 78.8% muri 2022. Serivisi z’ubutaka n’imiturire ni zo ziri ku kigero cyo hasi kurusha izindi aho ziri kuri 60.5%
Iyi gahunda kandi yashyizweho kugirango hatagira umuyobozi wirara akibagirwa inshingano ze ku muturage mu buzima bwe bwa burimunsi, ubu kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku karere umuturage abasha kugeza ikibazo cye ku muyobozi begeranye atagiye gusimbuka inzego, ibi bishimangira ko umuturage akwiye kugira uruhare mu miyoborere.
Ibi kandi binashimangirwa n’umukuru w’igihugu nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aho akunze kuvuga ko abayobozi bakwiye kujya bava mu biro bakegera abaturage kuko bariho kubera bo, ibintu nawe ubwe akora aho ahura n’abaturage mu turere dutandukanye tw’igihugu bakagirana ikiganiro nawe by’umwihariko bakamugezaho ibibazo baba bafite mu cyiswe “Citizen Outreach” ubundi akabikemura.
Ibyo byose bituma umuturage ahabwa ijambo mu iterambere ry’igihugu cye kandi anafashwa byihuse ibibazo aba afite bya buri munsi.
Mu myaka 28 ishize nk’abanyarwanda dukwiye gushima ubuyobozi bwacu bwiza butigeze buhwema kutwereka ko dufite uruhare runini mu kubaka igihugu cyacu ntawusigajwe inyuma.
Rwatubyaye Yvette
Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Rwatubyaye Yvette ni umubyeyi w’abana babiri ubarizwa i Kigali, akaba ashishikajwe no kugaragariza amahanga uburyo u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994