FDU-Inkingi nayo ngo iteze amakiriro kuri Tshisekedi!
Interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino i Burayi zibumbiye mu kiryabarezi cya FDU-Inkingi nazo zeruye ko ziteze amakiriro kuri Perezida Tshisekedi ukomeje guhabwa urw’amenyo nyuma yo kuvuga ko ashaka “kubohora” Abanyarwanda.
Mu gihe ibyo Tshisekedi yavuze bidashoboka cyane ko nawe yananiwe kubohora igihugu cye, mu bwenge bucye abambari ba FDU-Inkingi basanganwe bihutiye gusohora itangazo ridafite epfo na ruguru baragaza ko banyuzwe n’ariya mahomvu ya Tshisekedi.
Iyi FDU yungaga mu ry’abandi banzi b’u Rwanda barimo umutwe w’iterabwoba wa RNC nawo wavuze ko ushaka ubufasha bwa Tshisekedi kandi na we yarananiwe kwifasha.
Ntibitangaje kuba interahamwe zumva zishimiye ko Perezida Tshisekedi yifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyane ko asanzwe aziha ubufasha anyuza by’umwihariko mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR izi nyangabirama zita “umucunguzi” wazo.
Mbere y’uko Tshisekedi “abohora abanyarwanda” akwiye kubanza kubohora abaturage be bamwitezeho byinshi akaba yarananiwe kubibagezaho, aho ahitamo kuyobereza uburari k’u Rwanda kandi nta ruhare rubifitemo.
FDU-Inkingi iri kurota inzozi itazigera ikabya niba yizeye ubufasha kuri Tshisekedi.
Ellen Kampire
1 thought on “FDU-Inkingi nayo ngo iteze amakiriro kuri Tshisekedi!”