Bicahaga akomeje gukomanga ku muryango umwinjiza muri gereza!
Uko iminsi itambuka ni nako Bicahaga Abduallah, umusaza wihebeye amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, agaragaza ko anyotewe no kurangiriza iminsi asigaje kuri iyi Si muri gereza.
Bicahaga uri gusaza yanduranya, akomeje gukoresha umuzindaro we wa YouTube mu kubiba amacakubiri n’ivangura mu Banyarwanda, ibyaha bisanzwe bihanwa n’amategeko igihugu kigenderaho.
Nk’urugero aherutse kumvikana avuga ko “ubumwe mu Rwanda budashoboka niba abategetsi bahatira igice kimwe cy’abanyarwanda gupfukamira ikindi.”
Iyo mvugo ishimangira ko uyu musaza agambiriye guteranya Abanyarwanda basanzwe bunze ubumwe nk’umusaruro wa gahunda zitandukanye za Leta y’u Rwanda zirimo iy’ubumwe n’ubwiyunge na gahunda ya ‘NdiUmunyarwanda’.
Bicahaga arakataje mu mvugo zihembera amacakubiri mu gihe we ubwe aherutse kwitangariza ko yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rushinze Ubugenzacyaha (RIB) aho ngo umugenzacyaha yamuburiye ko imvugo akoresha zishobora kuzatuma agongana n’amategeko.
Ikigaragara ni uko uyu Bicahaga adateze guhinduka kabone n’ubwo yihanangirijwe cyane ko uko yari ameze mbere yo kuganirizwa na RIB ari ko akiri aho by’umwihariko agenda arushaho kugaragaza ko intego ye ari ugusubiza Abanyarwanda mu mateka y’ivangura babayemo igihe kinini cyane.
Hirya y’ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside, uyu muhezanguni yumvikana kandi yibasira Leta y’u Rwanda aho aba ahuragura amagambo atagira ikimenyetso na kimwe avuga ko “Leta yagize abaturage bayo abacakara”, imvugo igamije guca igikuba gusa.
Mu byo Bicahaga avuga byose akwiye kumenya ko atari hejuru y’amategeko aho by’umwihariko agomba gukura isomo ku barimo Abdou Rashid Hakuzimana, Yvonne Idamange, Aimable Karasira n’abandi bagerageje gucamo ibice Abanyarwanda bikarangira babiryojwe imbere y’amategeko.
Uyu muhezanguni akwiye kwibuka ko ubwo bumwe n’ubwiyunge avuga ko “budashoboka” bwashobotse ariyo mpamvu u Rwanda rugeze aheza ruri uyu munsi cyane ko bitari gukunda nta ruhare rw’Umunyarwanda mu kwibonamo mugenzi we bagakorana birengagije amateka mabi igihugu cyanyuzemo.
Mukobwajana Linda