10-06-2026

FDLR yongeye gushimangira ko ishishikajwe no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda, gusa ntibizayihira!

0

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagaragaje ko udateze guca ukubiri n’ivangura ndetse n’ingengabitekerezo wa Jenoside kabone n’ubwo abawugize bakomeje kubuyera mu mashyamba ya Congo.

Ibyo uyu mutwe wabigaragarije mu nyandiko w’amapaji abiri wasohoye kuri uyu wa… Mutarama 2023 wizihiza icyo wise “isabukuru y’imyaka 62 ya demokarasi”.

Muri iyo nyandiko yasinyweho na “Lt Gen” Iyamuremye Gaston wiyita “Byiringiro Victor” akaba afatwa nka Perezida wa FDLR, yuzuyemo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyane ko Interahamwe zigize uyu mutwe ziri mu bagize uruhare muri iyi Jenoside.

Muri iyo nyandiko FDLR igaragaza ko inejejwe no kuba abazungu barahaye u Rwanda icyo yita “demokarasi” mu myaka 62 ishize, gusa nta gitangaje cyane ko muri icyo bita demokarasi ari ho hashibutse ingengabitekerezo y’uburozi yavuyemo ivanguramoko ryagejeje kuri Jenoside bagizemo uruhare bakaba batabyicuza.

Muri iyo nyandiko kandi FDLR ntinya kuvuga ko iyo Demokarasi yabonetse nyuma y’uko basohoye icyo bitaga “manifesto y’abahutu” ndetse na politiki ya PARMEHUTU ibyo byose byakorwaga mu kwikiza Abatutsi no kubamenesha.

Iyi ngengabitekerezo ya Jenoside n’urwango  imaze imyaka 62 mu nterahamwe muri rusange, ni nayo yagiye ibibwa mu banyekongo mu duce twinshi FDLR yashinzemo ibirindiro mu burasirazuba bwa Congo.

Ibyo kandi ni byo magingo aya bikomeje gutuma abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bicwa umusubirizo abandi ibihumbi n’ibihumbi bakaba barahunze aho bamaze imyaka irenga 25 mu nkambi zinyuranye mu bihugu byo mu karere.

Aba bayobozi ba FDLR ndetse n’izindi nterahamwe zihishe mu mahanga zibatera inkunga bose baribeshya cyane kuko ibitekerezo bimirije imbere bitagifite intebe mu Rwanda; Abanyarwanda bahisemo kuba umwe kandi ubumwe bwabo ntawe ushobora kubuvangira.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading