#Ubutwari2023: Uyu munsi uratwibutsa ubushobozi bwacu bwo kurinda igihugu cyacu – Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yagaragaje igisobanuro cy’Umunsi w’Intwari z’Igihugu muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’ibibazo bifite aho bihuriye n’akarere ruherereyemo ndetse n’Isi muri rusange.
Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yasangije abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki ya Mbere Mutarama 2023, yagaragaje ko intwari Abanyarwanda bazirikana uyu munsi zasize “umusingi wo kubakiraho u Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera ejo hazaza hababereye”.
Yakomeje ubwo butumwa agira ati: “Mu gihe duhanganye n’ibibazo bifite aho bihuriye n’akarere duherereyemo ndetse n’isi muri rusange, uyu munsi uratwibutsa ubushobozi bwacu bwo guhagarara ku kuri, kurinda igihugu cyacu, no kubaka umurage w’iterambere ku badukomokaho n’ababakomokaho. Umunsi Mwiza w’Intwari!”
Ni ubutumwa Perezida Kagame yatanze nyuma y’uko we na Madamu Jeannette Kagame bari bamaze kunamira Intwari z’Igihugu no gushyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari kiri ku gicumbi cy’Intwari i Remera mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Ni ku nshuro ya 29 u Rwanda rwizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, aho uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.
Ubwanditsi