Tshisekedi na Leta ye inyuma y’imyigaragambyo iri kubera i Goma
Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 6 Mutarama 2023, mu Mujyi wa Goma ho muri Congo hari kubera imyigaragambyo ikomeye yiswe iyo kwamagana ingabo z’Umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EACRF) ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.
Ni imyigaragambyo ije nyuma y’uko Perezida Tshisekedi agaragaye i Bujumbura mu mpera z’icyumweru kirangiye atura umujinya umugaba wa ziriya ngabo, Maj. Gen Jeff Nyagah – ibintu byatumye umubare munini w’Abanyekongo ugumuka.
Hirya yo kwamagana ECRF, abigaragambya bavuga ko kandi bamagana Leta y’u Rwanda, inyeshyamba za M23 n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Congo (MONUSCO).
Ni imyigaragambyo iri kwitabirwa cyane n’insore-sore za zibumbiye mu kitwa LUCHA ndetse n’urubyiruko rubarizwa mu kwaha kw’ihuriro ry’amashyaka abarizwa Perezida Tshisekedi (UDPS).
Iyo myigaragambyo kandi ije nyuma y’aho i Bujumbura mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya EAC bongeye kwihanangiriza Tshisekedi kuba atubahiriza amasezerano y’amahoro we ubwe yasinye arimo ay’i Nairobi n’ay’i Luanda.
Uku kunegwa kwa Tshisekedi ni kwo kwatumye yibasira umugaba mukuru wa EACRF avuga ko izi ngabo zitari kurwanya umutwe wa M23 mu gihe nyamara uyu mutegetsi azi neza ko mu by’ibanze byazanye izi ngabo hatarimo kurwana.
Amafoto n’amashusho byagiye ahagaragara bigaragaza abasirikare ba Leta ya Congo (FARDC), Polisi y’icyo gihugu (PNC) ndetse n’abacanshuro b’abanyaburayi bose bahagarikiye abigaragambya; iyi ikaba ari indi gihamya ko ubutegetsi bwa Tshisekedi ari bwo buri inyuma y’iyi myigaragambyo.
Muri iriya myigaragambyo, abigaragambya bibasira kandi ibikorwa bitandukanye by’abavuga Ikinyarwanda birimo amaduka, imodoka n’ibindi, hari kandi n’abari kugirirwa nabi n’izo nsoresore bazizwa kuba ari Abatutsi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Gashyantare 2023, hasenywe insegero zigera kuri 3 ku mpamvu y’uko “zisengeramo abanyarwanda”, ibyo byose byakorwaga inzego zishinzwe umutekano za Congo zirebera.
Igitangaje kandi ni uko usibye Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wabyutse umaze gusohora itangazo ryamagana iyo myigaragambyo, muri Leta ya Tshisekedi nta n’umwe wigeze ugira icyo abivugaho byerekana ko byakozwe ku bushake.
Kuba Tshisekedi yarananiwe kubahiriza masezerano ya Luanda na Nairobi, akaba ari kuroha abaturage mu mihanda ni ikimeyetso cyerekana ko uyu mutegetsi adashaka amahoro ahubwo ashyize imbere intambara.
Mugenzi Félix