Hamenyekanye aho Mukankiko Sylvie akura uburozi avundereza mu Banyarwanda
Mukankiko Slyvie akomeje gushimangira ko ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri n’urwango asakaza ku bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ari ibimurimo kandi yonse ku babyeyi be.
Mukankiko yaba mu biganiro cyangwa inyandiko akora ntahwema gutuka ubuyobozi bw’u Rwanda dore ko akunda kugumura abantu aho aba ashyize imbere ivanguramoko mu mvugo ze zose.
Ubusanzwe Mukankiko, ubu buhezanguni abukomora ku mubyeyi we Mutabazi André wakoze Jenoside muri Komini Murama na Kayenzi, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo, mu Akarere ka Muhanga.
Mukankiko kandi akunda kwirahira se uzwi nk’interahamwe yabaga no muri MDR-Power, aho yari umurwanashyaka ukomeye wari uzwi muri Gitarama no mu nkengero zaho. Ibyo ubwabyo byerekana impamvu Mukankiko ahora yijandika mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yivuye inyuma.
Mukankiko kandi kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga nta yindi mpamvu ibimutera usibye ubuzima abayeho muri Denmark butamworoheye, akaba yirirwa atukana kuri YouTube kugira ngo abone ‘views’ ubundi uru rubuga rumuhe ku dufaranga tuva muri ‘AdSense’ maze abone uko akora ku munwa!
Uyu muhezanguni akwiye kwihesha agaciro akitwara nk’uko ababyeyi bo mu rungano rwe bitwara, gusa akwiye kurutswa uburozi akomeje kuvundereza mu Banyarwanda kuko ibitekerezo bye bitakijyane n’icyerekezo u Rwanda rufite.
Ellen Kampire