#Umushyikirano2023 ukomeje kuvugisha Ingabire Victoire amangambure!
Umuhezanguni Ingabire Victoire akomeje kugaragaza ko yababajwe bikomeye no kuba Abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo baherutse guhurira mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yafatiwemo imyanzuro igamije gufasha igihugu kwihuta mu iterambere.
Nk’urugero, uyu muhezanguni yirukiye kuri Radio Ijwi ry’amerika (VOA) asanzwe atangiraho ibiganiro bisebya bikanaharabika u Rwanda maze si ukwiriza arasizora avuga ko ngo atahawe ubutumire muri iriya nama, abenshi bahise bibaza icyo ari cyo cyari gutuma atumirwa mu buryo bw’umwihariko.
Bizwi ko Inama y’umushyikirano buri mu nyarwanda wese ayigiramo uruhare kuva ku muyobozi ku geza ku muturage wo hasi kuko Abanyarwanda baba batari mu cyumba cy’inama bahabwa uburyo bwo gutanga ibitekerezo aho bari kandi bikakirwa mu nama.
Ni mu gihe kandi ababa batabashije kujya aho inama ibera cyangwa ku zindi site ziba zateguwe bayikurikirana banyuze ku bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga; ibi akaba ari byo byatumye abumvise ariya manjwe Ingabire yabwiye VOA bamuha urw’amenyo.
Ikindi Ingabire yabeshye iyo Radio ni ukuvuga ko “opozisiyo itatumiwe mu mushyikirano” mu gihe nyamara abahagarariye amashyaka ya opozisiyo yemewe mu Rwanda bose bari bari muri iyi nama, aha wakwibaza impamvu uyu muhezanguni yari gutumirwa kandi ingirwashyaka ye yita ko ari opozisiyo nta hantu na hamwe izwi mu Rwanda.
Bisanzwe bizwi neza ko Ingabire kimwe n’abandi banzi b’u Rwanda akunze kuvugira batishimiye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano kuko ibiyivamo bigirira akamaro abaturaage mu gihe bo intego yabo ari ukubona abaturage babaho nabi kugira ngo bakomeza basebye igihugu.
Mugenzi Félix