Musana Jean Luc inzara imugeze mu misokoro, niyo mpamvu akomeje kuvuga amangambure!
Nyuma yo gutangaza ko yinjiye muri politike, agashinga ishyaka rikorera mu cyuka bwacya akarirwaniramo n’abo barishinganye bigatuma risigara ku izina gusa, uwitwa Musana Jean Luc maginga aya yibasiwe n’inzara ikomeye iri gutuma avuga ibiterekeranye ku mbuga nkoranyambaga.
Bijya gutangira iyi nsoresore yakoranaga bya hafi n’umuhezanguni Ingabire Victoire bigatuma ibona udufaranga twazaga tunyuze mu muyoboro rutwitsi wa YouTube w’iriya ngirwashyaka; ibintu byarangiye mu mezi ane ashize ubwo yashwanaga n’abo bakoranaga bituma bamwiyomora noneho asigara ari nyakamwe.
U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeo ndetse hari n’amategeko atandukanye abuza abantu gukwirakwiza ibinyoma n’ibihuha, ibi rero Musana Jean Luc wigize umunyepolitiki abirengaho akandika ibihuha bigamije kwiriza ay’ingona ndetse no kubeshyera zimwe mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Ku mbuga nkoranyambaga, iyi mburamukoro yabuze abayijya inyuma usibye umuhezanguni Ingabire bakorana, imaze iminsi yibasira zimwe mu nzego za Leta harimo Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, Polisi, Igisirikare, n’izindi nzego zitandukanye aho abyuka agashyiraho ibihuha biziharabika.
Muri ibyo bihuha bidafite umutwe n’ikibuno harimo aho yavuze ko Polisi y’u Rwanda “yitwara nk’inyeshyamba”, ibindi amaze iminsi avuga birimo ko ngo urwego rushinzwe abinjira n’abasihoka rwamwangiye gusohoka mu gihugu n’ibindi.
Si ibyo gusa kandi iyi mburamukoro mu rwego rwo gushimisha abaterankunga be aherutse no kwandika ko America yafashije u Rwanda mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe nyamara iyi Amerika yemera ko nta cyo yakoze ngo ihagarike Jenoside mu Rwanda; ibintu Bill Clinton wategekaga Amerika mu gihe cya Jenoside yasabiye imbabazi.
Usibye gukwiza ibihuha kandi bidafite gihamya ahora yandika agamije kwereka abamutera inkunga ko aba yakoze, Musana amaze iminsi yibasira Umukuru w’Igihugu abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter avuga ko ingendo ze “nta cyo zimarira abanyarwanda”, gusa igitangaje urubyiruko rwinshi usanga arirwo rurimo kumuha ukuri rumwereka ko ibyo yandika ari amateshwa.
Nyuma yo kurokorwa n’ingabo za RPA, zikamukura mu menyo ya rubamba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akanishyurirwa n’ikigega FARG, iyi nsoresore yahisemo gutera umugongo abamurokoye, maze kubera inda nini yiyemeza gufataya n’interahamwe ndetse n’ibigarasha yihishe mu mutaka w’uko ngo ari umunyepolitiki ariko imyaka amaze ari muri iyo kinamico ye nta na kimwe kigeze kimuhira uretse kwiha amenyo y’abasetsi gusa.
Bamwe mu basesenguzi n’abakurikiranira hafi ibyo Musana yirirwamo bemeza ko yamaze kurenga umurongo utukura, ndetse binagaragara ko icyo ashaka ari ugufungwa mu gihe akomeje ibyo arimo kuko bigenda bimusunikira mu byaha kandi kwivanayo bitazamworohera.
Musana yabwiwe kenshi ariko ameze nka ya nyamaswa idakenga yishwe n’umututizi!
Mugenzi Félix