Bicahaga ukomeje kwivuruguta mu isayo y’amoko ararye ari menge!
Umusaza wabaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, Bicahaga Abdallah noneho yadukanye umuvuno mushya wo kugumura abanyarwanda abereka ko “bashobora gutoranya umuhutu n’umututsi hagati yabo bakabamenya”.
Iri cengezamatwara Bicahaga aheruka kurinyuza ku muzindaro we wa YouTube aho yiyemeje gusenya, gusebya u Rwanda ndetse no kuyobya abanyarwanda binyuze mu ngirwabiganiro ze.
Bicahaga wamaze kwigira “impunzi” aho atakibarizwa mu Rwanda, imvugo ze ni izo kwamaganwa na buri Munyarwanda cyane ko nta kindi zigamije kitari ukubayobya agamije kubashora mu macakubiri nk’ayagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gusa uyu muhezanguni ari gucurangira abahetsi cyane ko ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi bwiyemeje kubaka ubumwe nk’umusingi w’amahoro arambye; ibintu bikomeje gutanga umusaruro.
Soma: Kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda ni inshingano ya buri wese – FPR Inkotanyi
Bicahaga akwiye kumenya ko abanyarwanda yibwira ko ari kugumura bahisemo kunga ubumwe mu gushaka icyabateza imbere ntawe usigaye inyuma bityo bakizerera mu guhuza imbaraga.
Uyu musaza kandi akwiye kwibuka ko abanyarwanda banze urwango na munyangire maze bashyira ubumwe n’ubwiyunge imbere, bityo rero ibyo akora byose aba agosorera mu rucaca, kuko ntanumwe umwitayeho.
Ikindi akwiye kumenya ni uko kubiba amacakubiri ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko nta kure habaho ukuboko kw’ubutabera kutagera – bitinde bitebuke azaryozwa ibyaha adasiba kwishoramo.
Mukobwajana Linda