10-06-2026

Ingamba zidahusha za IRMCT zirasiga abajenosideri bose bisanze mu nshundura z’ubutabera!

0

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariyeho inkiko Mpuzamahanga (IRMCT), Serge Brammertz, aratangaza ko ubu uru rwego rwashyizeho ingamba zidahusha mu guta muri yombi abajenosideri bacyihishakisha hirya no hino ku isi.

Ni ingamba kugeza ubu, zimaze gutanga umusaruro ufatika kuko nta watekerezaga ko bizorohera inzego zibishinzwe guta muri yombi Kabuga Felicien n’abandi benshi bagize uruhare rukomeye muri jenosideri yakorewe abatutsi.
Si we gusa kandi kuko hari n’abandi bajenosideri bagiye bafatwa bakisanga mu nshundura z’ubutabera nka Fulgence Kayishema, ndetse haboneka gihamya ko Protais Mpiranya, Augustin Bizimana na Pheneas Munyarugarama bapfuye.

Aganira na The New Times, Brammertz wasoje uruzinduko rw’iminsi itanu mu mpera z’icyumwderu gishize, yagize ati: “Nkiba umushinjacyaha mukuru w’uru rwego, natekereje ko amakuru twakusanyaga atadufashaga gucakira abajenosideri, nuko niyemeza ko twahera ku makuru y’ibanze agaragaza ko aho umujenosideri yerekeje akiva mu Rwanda.”

Brammertz akomeza asobanura ko izi ngamba zafashije abagenzacyaha kumenya amakuru y’aho abajenosideri bashakishwa bihishe. Ati: “Turebye mu myaka 20 ishize hashakishwa Kayishema, twabanje kubona amakuru y’abantu bari bamuri bugufi mu bihe bitandukanye.”

Soma kandi: Kayishema agiye koherezwa mu Rwanda, abajenosideri bahigwe bukware bidasanzwe – Umusaruro w’uruzinduko rwa Brammertz mu Rwanda

Kugeza ubu abatahiwe kwisanga imbere y’ubutabera ni Aloys Ndimbati wahoze ari burugumesitiri w’icyahoze ari komini Gisovu, Charles Ryandikayo, umucuruzi wari uzwi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ndetse na Charles Sikubwabo wayoboraga komini ya Gishyita ku Kibuye.

Ikongoka ry’agahuru k’abajenosideri ryafashe intera ishimishije muri iyi myaka micye ishize aho mu mwaka wa 2020 Kabuga yatawe muri yombi ndetse na Kayishema agacakirwa mu wa 2023 ariko kandi mu mwaka wa 2022 hakaboneka amakuru yizewe y’uko Mpiranya yapfuye.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading