10-06-2026

Handball: U Rwanda ntirwahiriye n’umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi

0

Ikipe y’Igihugu yu Rwanda y’abatarengeje imyaka 19, yatsinzwe n’iya Portugal ibitego 50-24 mu mukino wayo wa mbere mu Gikombe cy’Isi, wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Kanama 2023.

U Rwanda ruri mu Itsinda rya Mbere hamwe na Croatia yakiriye irushanwa, Portugal n’Ikipe y’Igihugu ya Algeria.

Muri rusange ni umukino utagoye Portugal kuko yahuraga n’ikipe iri gukina iyi mikino ku nshuro ya mbere.

U Rwanda rwamaze iminota umunani rwatsinzemo igitego kimwe gusa mu gihe Portugal yo yari ifite birindwi.

Igice cya mbere cyarangiye Portugal yatsinze ibitego 26 kuri bitanu by’u Rwanda.

Mu gice cya kabiri, abakinnyi b’u Rwanda bashize igihunga batangira gutinyuka bityo n’ibitego bitangira kuboneka.

Nubwo u Rwanda rwatsindaga na Portugal yongeraga ibitego, ari na ko ikinyuranyo kizamuka bikayifasha kugumana ikinyuranyo cyayo.

Muri rusange umukino warangiye Ikipe y’Igihugu ya Portugal yatsinze u Rwanda ibitego 50-24.

Nyuma y’umukino, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Bagirishya Anaclet, yavuze ko abasore be bagowe no kwinjira mu mukino.

Yagize ati “Twatangiye umukino nabi kuko abakinnyi batangiranye igihunga n’ubwoba bwinshi. Mu gice cya kabiri batuje batsinda ibitego 19 mu gihe Portugal byari 20.”

“Muri rusange Portugal ni ikipe y’abakinnyi bafite umubiri munini byatumaga ubwugarizi bwabo butugora cyane. Ikindi bafite abanyezamu beza bakuyemo umupira myinshi cyane.”

Umukino wa kabiri u Rwanda ruzakina na Croatia yakiriye irushanwa ku wa Gatanu, tariki 4 Kanama 2023.

Inkuru ya IGIHE

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading