Ntabwo ari “ikirahure cyuzuye amazi…”: U Rwanda rukomeje kugaragaza ubumuntu busubiza ubuzima n’icyizere abari mu kaga
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Kanama 2023 nibwo itsinda ry’abanyeshuri barenga 200 bo muri Sudani bageze i Kigali aho baje gukomereza amasomo yabo mu Rwanda nyuma y’uko kaminuza bigagamo yigaruriwe n’abarwanyi b’umutwe wa ‘Rapid Support Forces’.
Aba banyeshuri bigaga muri kaminuza y’ubuvuzi n’ikoranabuhanga ya Karthoum muri Sudan bakiriwe n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda aho bashimye by’umwihariko Leta y’u Rwanda yabakiriye kuko ngo bari baramaze gutakaza icyizere cy’ejo hazaza.
Ibi bije bikurikira kuba mu mwaka wa 2021 u Rwanda nanone rwakiriye abanyeshuri b’abakobwa 250 bakomoka muri Afghanistan aho baje gukomeza amasomo yabo mu gihe igihugu cyabo kirimo ibibazo by’umutekano muke byatewe no kongera gufata ubutegetsi kw’Aba-Taliban.
Ibi bikorwa bya kimuntu byiyongera ku kuba u Rwanda rukomeje kwakira impunzi n’abimukira baturuka muri Libya, aho kandi ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 127 mu gihe ku rundi ruhande Abanyarwanda barenga ibihumbi 41 bari impunzi hirya no hino ku Isi batahutse mu rwababyaye hagati y’umwaka wa 2014 n’uwa 2021.
Ubugwaneza ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bugaragariza abari mu kaga bunyomoza icengezamatwara umunyagitugu Habyarimana wategetse u Rwanda akarugusha muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreshaga ashaka guheza ishyanga Abanyarwanda politike ye y’amacakubiri yari yaramenesheje, aho yikomangaga mu gatuza avuga ko u “Rwanda rumeze nk’ikirahure cyuzuye amazi” bityo ko uwakongeraho andi “ayo mazi yameneka”.
Ni mu gihe ku rundi ruhande u Rwanda rwamaze kugaragaza ko rwiteguye kwakira impunzi n’abimukira bakunze guhura n’ibibazo bikomeye bashaka kwinjira i Burayi by’umwihariko mu Bwongereza, aho u Rwanda rusobanura ko byose rubikora rushaka gusubiza agaciro bene abo bantu biganjemo inzirakarengane z’abagore n’abana.
Muvunyi Balthazar