Ibigarasha n’interahamwe badagazwe nyuma yo kubona abanyamahanga bakomeje kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda ku bwinshi
Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha ndetse n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi bacitse ururondogoro nyuma yo kubona abanyamahanga biganjemo ibyamamare mu ngeri zinyuranye bakomeje gusaba no guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Ibintu byafashe indi ntera mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo abanyamahanga 23 barimo Winston Duke wamamaye muri sinema by’umwihariko muri filime ‘Black Panther’, barahiriraga kuba Abanyarwanda mu muhango wabereye mu Karere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali.
Soma kandi: Impamvu Abanyamahanga bakomeje kwifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda nk’abagura amasuka!
Itegeko No 002/2021 ryo kuwa 17/07/2021 rigenga ubwenegihugu nyarwanda mu ngingo yaryo ya 9 igena ibishingirwaho mu gusaba ubwenegihugu nyarwanda, ryemera ko umuntu ufite ubuhanga budasanzwe cyangwa ubumenyi burenze ashaka kuba umunyarwanda abyemererwa igihe cyose yemera kuzabikoresha mu nyungu z’u Rwanda.
Ibi n ibyo byatumye ibigarasha n’interahamwe babura ayo bacira n’ayo bamira cyane ko igihugu birirwa basiga icyasha abanyamahanga bakomeje kuyiboka ku bwinshi ndetse bagaterwa ishema no kwinijira mu benegihugu bacyo binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.
Kubona abanyamahanga barimo n’ibyamamare barimo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda ni ikimenyetso cyerekana ko ibinyoma ibigarasha n’interahamwe bakunze gushyira ku Rwanda ntawe uba ubyitayeho ahubwo bo ubwabo aribo babyisomera.
Umusesenguzi waganiriye na MY250TV kuri iyi ngingo yagize ati: “Ntiwakwifuza kuba umwenegihugu w’igihugu kitubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ntiwakwifuza kuba umwenegihugu w’igihugu kidatekanye kimwe n’ibindi bariya interahamwe n’ibigarasha birirwa bahimbira u Rwanda.”
U Rwanda rwarahindutse si nk’urwa kera aho Leta y’interahamwe yayobowe n’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani” yavugaga ko igihugu cyuzuye kimeze nk’ikirahure cyuzuye amazi, ni mu gihe ku rundi ruhande uretse gutanga ubwenegihugu ubu u Rwanda rukomeje kwakira abimukira baturuka hirya no hino ku Isi maze rukabasubiza agaciro.
Aba banzi bu Rwanda bakwiye kumenya ko kwirirwa barusebya bitazigera narimwe birubuza kuba igihugu cy’intangarugero buri muntu wese yakwifuza kubamo ndetse no kwitwa umunyarwanda.
Mugenzi Félix