25-05-2026

Uburyo Twagiramungu “Rukokoma” yikuye amata ku munwa akaba ashaka kugarura igihe yatakaje kandi bidashoboka!

0

Umukambwe Twagiramungu Faustin usigaye yirirwa avumvura avuga ubusa ku Rwanda, ubu ukurikije imyaka amaze ishyanga wakwemeza ko avuga ibyo atazi, gusa na none ntiwabura kuvuga ko byinshi mu byo avuga bigaragaza ikidodo n’ikimwaro ahorana ku mutima kubera ko u Rwanda rukomeza gutera imbere atabigizemo uruhare kandi yari yagize amahirwe ayapfusha ubusa.


Nk’ubu duhereye ku myaka 10 ishize mu mwaka wa 2013, igihe haba amatora y’abagize inteko ishinga amategeko mu Rwanda, byaratangajwe ndetse abashaka guharagararira abaturage mu nteko ishinga amategeko barateguzwa, nawe iyo yirirwa abuyera mu mahanga abita mu gutwi atangira kuvuga ko aziyamamaza, ndetse ashimangira ko ntakabuza azaza mu Rwanda guhatana.


Icyatunguye abakurikiranira hafi ibigambo uyu musaza ushaje nabi yirirwa avuga ku Rwanda, ntibyateye kabiri kuko mu minsi micye yahise ajya mu bitangazamakuru mpuzamahanga yivumbura avuga ko atakije guhatanira umwanya mu nteko ishinga amategeko
Aho kuza guhatana n’abandi, yatangiye kubeshya ko ngo “FPR yapanze uko izagabana imyanya n’amashyaka ayishamikiyeho”, aba yikuye amata ku munwa atyo.


Nyuma yo gucikwa n’ayo mahirwe, yakomeje gukwiza ibihuha yirengagiza ko Leta y’u Rwanda ikomeza kwesa imihigo, ihuza abanyarwanda ari nako ishishikariza abanyapolitiki kwitabira amatora bagakorera abanyarwanda, igihugu kigakomeza kwesa imihigo mu ruhando mpuzamahanga.


Mu matora y’abadepite yakurikiyeho mu mwaka wa 2018, amwe mu mashyaka ya opozisiyo yemewe n’amategeko mu Rwanda ari yo Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) ndetse na PS Imberakuri ya Mukabunani Christine yateye intambwe yo arahatana ndetse biyaha umusaruro kuko uyu munsi wa none kuva mu mwaka wa 2018 ahagarariwe mu nteko ishinga amategeko.


Kuba Dr Frank Habineza wa DGPR na Mukabunani Christine ubu ari bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ndetse n’abandi barwanashyaka babo bakaba baragiriwe icyizere bagahabwa imirimo itandukanye, ni gihamya ko Twagiramungu ari mu gihe cyo kwicuza igihe yapfushije ubusa, bityo ikidodo n’ikimwaro cyo gupfusha ubusa amahirwe yamuciye mu myanya y’intoki bikaba bituma adatekereza neza akirirwa gusa avuga amahomvu.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading