06-12-2023

Ingabire Victoire nareke kwiriza amarira y’ingona ahubwo abwire FDLR ye itange ituze muri Congo!

0

Umuhezanguni Ingabire Victoire mu karimi ke kabi yigizeumumalayika asaba ko ibibazo by’umutekano muri Repubulikaiharanira Demokarasi ya Congo bikwiye gukemurwa.

Ni amagambo yavuze ku Munsi Mpuzamahanga w’Amahoroavuga ko ibihugu bituranyi na Repubulika ya kongo bikeneyegukora ‘ibiganiro’ ngo hagamijwe gushaka umuti w’ikibazocy’umutekano cyugarije iki gihugu.

N’ubwo uyu muhezanguni yivugisha aya magambo ariko ntawatinya kuvuga ko ari we kibazo gikomeye ahubwo Congoifite kuko umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanyaumutekano w’iki gihugu awuha ubufasha bukomeye ndetse arino mu bawushinze nk’uko  byemejwe n’uwahoze ari visiperezida w’uyu mutwe Straton Musoni.

Ingabire washinze ingirwashyaka rya FDU-Inkingi rigamijegukwirakwiza icengezamatwara rya PARMEHUTU ari nakobahise bashinga umutwe witwaje intwaro wa FDLR ushamikiyekuri iyo ngirwa shyaka.

Usibye kuba Ingabire atera inkunga FDLR mu buryobw’amafaranga anashuka abana b’abasore akabohereza muri uwo mutwe mu mashyamba ya Congo, bigaragaza uburyo uyumugore ashaka kwigira intama kandi ari ikirura, bikababinashimangira ko ahubwo agomba kureka kuyobya uburariagatanga amahoro.

Ikindi uyu mugore akwiye gukora ni ukwibagirwa indirimboahoza mukanwa yo kuvuga ko Leta y’u Rwanda ikeneyekugirana ibiganiro nawe kuko ntakeza ke ahubwo ahoranaimigambi mibisha yo kugirira nabi igihu n’abagituye.

Umuhezanguni Victoire ni uwo kwamaganirwa kure kuko ibikorwa bye bibisha bigamije gusenya bitagamije kubaka. 

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

%d