26-05-2026

Habimana Samuel wiciwe muri Zimbabwe yagambaniwe na FDLR – Ibitavugwa kuri uru rupfu

0

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Umunyarwanda witwa  Habimana Samuel yarasiwe mu rugo iwe, muri Zimbabwe mu mugi wa Harare aho yakoreraga ubucuruzi.

Uyu mugabo wabaga muri Zimbabwe ku “mpapuro z’ubuhunzi”, yakoranaga bya hafi n’interahamwe zasize zihekuye u Rwanda zihishe muri icyo gihugu no mu bindi bihugu byo mu majyepfo y’Afurika by’umwihariko akaba yakoranaga n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Amakuru yizewe agera kuri MY250TV yemeza ko Habimana yari  umuyoboke ukomeye wa FDLR, ndetse akaba ariwe wabikaga amafaranga y’imisanzu ikusanywa n’interahamwe noneho yamara kugwira zikayohereza mu burasirazuba bwa Congo zifasha umutwe wa FDLR kubaho no kugura ibikoresho by’intambara.

Amakuru yizewe atugeraho ashimangira ko Habimana yishwe ku kagambane k’izi nterahamwe aho zamushinjaga ko imisanzu yakusanyaga mu mpunzi atayigeza kuri FDLR ahubwo yayikoresherezaga mu bikorwa bye bwite by’ubucuruzi.

Uyu mugabo wari ufite iduka i Harare yashinjwaga ko “hari hashize igihe kingana n’umwaka nta faranga yohereza muri FDLR”, ibi bikaba byararakaje izo nterahamwe dore ko FDLR Ikomeje gukubitikira muri Congo aho byinshi mu birindiro bikomeye byayo byafashwe n’umutwe wa M23.

Kuba Habimana yaranze kohereza imisanzu yakiriye y’interahamwe byateye izi nterahamwe kumupangira kumwambura ubuzima ubwo baje kubigeraho bakoresheje amabandi ruharwa asanzwe yarazengereje Zimbabwe.

Interahamwe zahise zitangira gukwiza ibinyoma ko yaba yishwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kwivanaho ibyaha no kuyobya uburari, ariko birazwi ko aribo bohereje abagizi ba nabi kwica uyu wahoze ari soma mbike wabo.

Félix Mugenzi

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading