10-04-2026

Abanyarwanda bambaye ikirezi kandi bazi ko cyera, Ingabire Victoire nareke guta inyuma ya Huye!

0

Umuhezanguni Ingabire Victoire akomeje amatakaragasi ye mu binyoma byambaye ubusa kw’iterambere ry’u Rwanda ndetse no ku matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite.

Abinyujije ku muzindaro rutwitsi asanzwe anyuzaho ibitekerezo bye byuzuye uburozi, Ingabire aherutse kumvikana avuga ko atiyumvisha “ukuntu Diane Rwigara yangiwe kwiyayamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kandi muri 2017 yari afite abantu bari bamuhaye imikono yabo.”

Ibi ariko uyu muhezanguni kubivuga ni ugushaka guca igikuba ku waba atazi impamvu Diane Rwigara atemeewe kwiyamamaza – u Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko ibi bihura nibyo uwifuza kuba umukandida k’umwanya wa perezida yagombaga kuba yujuje.

Diane Rwigara yananiwe kugaragaza icyemezo cy’uko nta bundi bwenegihugu afite ndetse ntiyanatanga icyemezo cy’uko atafunzwe, kuba atujuje ibisabwa ndetse byari bizwi ko agomba kubitanga ni ikigaragaza ko nubundi nta gahunda yo kwiyayamaza yari afite ahubwo yagirango arebe ko yavugwa.

Soma kandi: Ingabire Victoire ni ikirura gishaka kwiyambika umwambaro w’intama!

Si ibyo gusa kuko umuhezanguni Ingaire mu mugambi we mubisha wo guhesha isura mbi ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye yavuze ko “leta y’u Rwanda nta cyo yagejeje ku Banyarwanda kuko bakiri mu bukene.”

Gusa mu kuvuga ibyo, Ingabire yirengagiza ko ibyo FPR-Inkotanyi imaze kugeza ku Banyarwanda mu myaka 30 bigaragarira n’udafite amaso yo kureba.

Uyu mugore w’umugome n’udutsiko twe birengagiza ko Abanyarwanda bambaye ikirezi ndeste baziko cyera, rero icengezamatwara rigamije gusebya ubuyobozi bitoreye nta cyo riteze guhindura.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *