09-05-2026

Amaherezo ye ntabwo azaba meza – Perezida Kagame kuri Ingabire Victoire wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside

0

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2024, yakomoje ku bakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakerewe Abatutsi, yitsa by’umwihariko ku muhezanguni Ingabire Victoire aho yavuze ko amaherezo ye atazaba meza.

Ibi Umukuru w’Iguhugu yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru rikorera mu Rwanda n’iryo mu mahanga aho yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wari umubajije ku bwiyongere bukomeje kugaragara bw’abatesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ikibazo Perezida yavuze ko azi, agaragaza ko abahakana Jenoside hari ibihugu biba bibari inyuma ariko amara impungenge Abanyarwanda ko nta cyo biteze kubatwara aho yagaragaje ko Ingabire nk’umwe mu bamaramaje mu guhakana no gupfobya Jenoside amaherezo ye atazaba meza.

Yagize ati: “..Ingabire ariko si uyu twarekuye, twagiriye imbabazi akava mu gufungwa? Yari afunze, n’ubu aba akirimo ariko aho asohokeye ni yo neza [guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi] yitura Abanyarwanda.”

“buriya amaherezo ye ntabwo azaba meza, uramwihorera akarwana n’ ikimurimo kibi akaba ari cyo kimugiraho ingaruka…”

Mu bihe bitandukanye uyu mugore w’umugome ntiyahwemye kumvikana avuga ashize amanga ko mu Rwanda “habaye jenoside ebyiri” ndetse ko “jenoside” yindi yita ko “yakorewe abahutu igomba kwibuka”.

Ni amagambo ku ikubitiro yavugiye ku Rwibutso rwa Gisozi mu mwaka wa 2010 bituma afungwa akatirwa imyaka 15, gusa yaje gutakambira Perezida Kagame inshuro zitabarika nuko mu mwaka wa 2018 ahabwa imbabazi aho yari yiyemeje “kuba umuturage mwiza”.

Uyu ‘mpanavuna nigendere’ ntiyatinze kugaragaza ko ari nk’akabaye icwende katajya gacya cyane ko akimara kugera hanze yihutiye gusubiramo ibyaha yasabiye imbabazi; ibintu kugera magingo aya akorera ku mbuga nkoranyambaga no mu nyandiko ziterekeranye anyuza muri bimwe mu bitangazamakuru byo hanze y’u Rwanda.

Uyu muhezanguni kandi akunze kumvikana asabira “ibiganiro bya politike” abajenosideri bibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ari nako abiba amacakibiri mu Banyarwanda.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading