Ikigarasha Joseph Matata mu manjwe agamije kweza Ingabire Victoire
Joseph Matata ubayeho mu buzima bushaririye bwo gutegera amaboko ba gashakabuhake, kuri iyi nshuro yumvikanye atagatifuza Ingabire Victoire yirengaje ko Abanyarwanda bazi ubugome bw’uyu mugore.
Mu kiganiro umuhezanguni Matata aherutse guha umuzindaro wa YouTube ukorera mu kwaha kwa FDU-Inkingi, umutwe w’abagizi ba nabi washinzwe na Ingabire, yarihandagaje yita uwo mugore “impirimbanyi y’amahoro n’ubumwe” – ibintu Ingabire arwanya ku manywa y’ihangu cyane ko we icyo ashyize imbere ari ukubiba urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda.
Usibye gushimagiza umunyabyaha kabombo uticuza ibyaha akora, umutamutwe Matata yanatagatifuje nyina wa Ingabire, umujenosideri kabombo Dusabe Theresa wamaze impinja n’ababyeyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi; ibyaha yahamijwe n’Inkiko Gacaca.
Mu mvugo za Matata muri kiriya kiganiro byumvikanaga ko ari kuvuga ibyo yatumwe na Ingabire nyuma y’uko mu minsi ishize yambitswe ubusa ndetse akibutswa ko atazagira amaherezo meza kubera ibikorwa by’ubuhezanguni ahora yivurugutamo.
Ntibitunguranye kuba Matata yatagatifuza Ingabire kuko bose ni bamwe. Matata asanzwe ari ikigarasha kibundabunda mu Bubiligi cyarahiriye kuzapfa kivuga nabi ubuyobozi bw’u Rwanda.
Soma kandi: Ibyo wamenya kuri Matata Joseph, umuhezanguni utegekwa n’inda!
Igisambo Matata isura ye ya nyayo yagaragaye nyuma ya 1994, aho yari azi ko azabona umwanya mu buyobozi bw’u Rwanda, ntibyagenda uko; kimwe n’abandi batabashije kwihanganira ubukene bwa nyuma ya Jenoside, yafashe inzira ijya mu Bubiligi, agezeyo ati ‘ndi umuntu w’uburenganzira bwa kiremwamuntu uhunze’. Kuva ubwo abeshejweho no kuvuga nabi u Rwanda ari nayo mpamvu aribyo yirirwamo.
Icyo Matata atazi nuko yaba we, yaba Ingabire ndetse n’utundi dutsinda tw’abahezanguni bakorana nta cyo bateze gukora ku Rwanda kuko imyaka ibaye 30 bavuga ariko u Rwanda ntirwahagaze ahubwo iterambere ryikubye inshuro nyinshi, ibyo bavuga byose baba bata inyuma ya Huye!
Muvunyi Balthazar