Ibyihishe inyuma yo kwitwikiraho inzu kw’interamwete Dusabe Thérèse, nyina wa Ingabire Victoire!
Mu gitondo cyo kuwa Mbere tarikiya 20 Kanama 2024 hamenyekanye amakuru y’inkongi y’umuriro yibasiye inyubako isanzwe yihishwamo na Dusabe Thérèse, umujenosideri kabombo akaba na nyina w’umuhezanguni Ingabire Victoire.
Ni inkongi yabereye mu cyaro cya Katwijk giherereye mu Burengerazuba bw’igihugu cy’uBuholandi – igihugu umujenosideri Dusabe amaze igihe abundabundamo cyane ko nta n’impapuro zimwerera kubamo afite.
Amakuru ava ahabereye iriya nkongi agaragaza ko Dusabe wishe urw’agashinyaguro abagore b’Abatutsikazi n’impinja zabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari umuforomo ku Bitaro bya Butamwa, “yakomeretse bikomeye ndetse ajyanwa mu bitaro”.
N’ubwo Polisi yo mu gace ka Katwijk itaratangaza icyavuye mu iperereza yakoze, amakuru agera kuri MY250TV agaragaza ko iriya nkongi yateguwe n’umujenosideri Dusabe hamwe n’umukobwa we Ingabire mu rwego rwo guca igikuba no gutera impuhwe ubutegetsi bw’uBuholandi binyuze mu kugaragaza ko ubuzima bw’uyumujenosideri ruharwa “buri mu kaga”.
Ikibishimangira ni uburyo interahamwe zisanzwe zigaragaza nk’imizindaro y’umuhezanguni Ingabire zahise zirukiraku mbuga nkoranyambaga zitangira kwegeka iriya nkongi kubuyobozi bw’u Rwanda no kuyihuza no kuba ngo Ingabire ari “umunyapolitike unenga ubuyobozi bw’u Rwanda”.
Gusa icyo ni ikinyoma n’igitambambuga kitapfa kwemera cyane ko ahubwo uwo mugore w’umugome ari umunyabyaha wanze kugororoka ubu widegembya hanze nyuma yo gusohoka muri gereza kumbabazi z’Umukuru w’Igihugu.
Ku rundi ruhande, abasesenguzi baganiriye na MY250TV bahuriza ku kugaragaza ko kwitwikiraho inzu kwa Dusabe kugamije kubangamira icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda gishobora gufatwa n’ubwami bw’uBuholandi cyane ko Leta y’u Rwanda imaze igihe yaramushyiriyeho impapuro zimuta muri yombi kubera uruhare rudashidikanywaho yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inzu yahiye umujenosideri Dusabe yayibanagamo na Lin Muyizere, umugabo wa Ingabire nawe wakatiwe n’inkiko gacaca kubyaha bya Jenoside.
Soma kandi: Ishyano ryacitse umurizo: Umuga bowa Ingabire Victoire Umuhoza yinjiye Nyirabukwe!
Kugera magingo aya umuhezanguni Ingabire yaryumyeho nta kintu aravuga – iyi ikaba ari indi gihamya ishimangira ko ari inyuma y’iriyankongi, gusa akwiye guterwa isoni n’uko imigambi ye mibisha yamaze kumenyekana.
Mugenzi Felix