Akumiro ni itushi: Ibigarasha n’interahamwe bishingikirije Tshisekedi mu gihe na we ahungetwa
Abanyabyaha ruharwa batorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi bibumbiye mu dutsiko tw’ibigarasha n’interahamwe bizeye ko Perezida Tshisekedi azabashyirira mu bikorwa imigambi mibisha yabapfubanye yo kwitambika mu iterambere ry’u Rwanda.
Ibi aba banzi b’amahoro babigaragaje mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo bicinyaga icyara ko Tshisekedi ubu uriho atariho kuko yananiwe gutegeka igihugu cye, agiye kubafasha “gushyira hasi” ishoramari rikomeza kuza mu Rwanda riturutse mu mahanga.
Ni nyuma y’uko uwo mutegetsi wananiwe gushyira ibintu mu buryo mu gihugu cye, ahuriye i New York n’umunyemali Bill Gates usanzwe akorana n’u Rwanda muri gahunda zitandukanye z’iterambere.
Mu buryo bushimangira ko interahamwe n’ibigarasha bugarijwe n’igwingira mu mitekerereze, abarimo Francois Mutuyemungu n’izindi nterahamwe ndetse n’ibigarasha bihutiye kujya ku mbuga nkoranyambaga maze batangira kumvisha ababakurikira buhumyi ko “u Rwanda rugiye gukomatanyirizwa mu bijyanye n’ishoramari”.
Gusa ibyo ni nka bimwe by’umushonji urota arya kuko abashoramari badateze kugendera ku marira y’ingona ya Tshisekedi n’abambari be cyane ko ishoramari rituruka hanze rikomeje kwiyongera umunsi ku wundi kabone n’ubwo Tshisekedi adasiba kuzerera Isi asebya u Rwanda.
Nk’urugero, imibare y’urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), igaragaza ko ishoramari rishya riturutse hanze ryanditswe mu Rwanda mu 2023 honyine, ryari rifite agaciro kagera kuri miliyari 2,4 z’amadorali ya Amerika aho ryiyongereyeho 50% ugereranyije na 2022. Ibi byose bikaba bigira ingaruka nziza ku bukungu bw’u Rwanda haba mu gutanga imirimo ndetse n’imisoro yubaka igihugu.
Interahamwe n’ibigarasha musubize amerwe mu isaho kuko u Rwanda ruzakomeza kurabagirana mu ruhando rw’amahanga bitewe n’ubuyobozi bw’icyerekezo burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Biraro Erneste