19-06-2026

HRW yongeye gushimangira ko ntaho itaniye n’interahamwe n’ibigarasha

0

Umuryango wiyita ko uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) ariko ukaba ubarizwa mu kwa kwa ba mpatsibihugu, wasohoye raporo idafite epfo na ruguru ishinja u Rwanda gutoteza imfungwa n’abagororwa – ibintu byateye Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye kuwamagana.

Uretse Abanyarwanda, iyo raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2024, yamaganwe kandi n’inshuti z’u Rwanda zizi neza ibibera mu gihugu aho bahuriza ku kuvuga ko ibiyikubiyemo ari ibinyoma byambaye ubusa.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Madame Yolande Makolo nawe yanenze ibikubiye muri iyi raporo agaragaza ko HRW atari rwo rwego rwonyine ruharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kandi ko imaze igihe kinini ishimangira ko idakwiye kwizerwa bitewe n’amakuru y’ibinyoma itangaza yibasira u Rwanda.

Si ubwa mbere HRW itangaje ibihuha k’u Rwanda, nk’urugero mu mwa wa 2017 yavuze ko hari abantu bishwe hirya no hino mu gihugu  ariko bose baza kugaragara ari bazima.

Uyu muryango ukunda kwibasira u Rwanda kuko ushyigikirwa n’abiyita ko barurwanya barimo interahamwe, ibigarasha n’abahezanguni b’abazungu – aba akaba ari nabo bakunze kuwuha amakuru y’ibinyoma aba akubiye muri raporo zawo.

Raporo zifutamye nk’izi ariko ntizihungabanya u Rwanda kuko Abanyarwanda banyuzwe n’ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango FPR Inkotanyi.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading