15-04-2026

Eric Bagiruwubusa ntazagire uwo arangaza kuko si umunyamakuru, ni umupagasi w’abanzi b’u Rwanda – IBIMENYETSO  

0

Uwitwa Eric Bagiruwubusa amaze kumenyerwa kuri Radio Ijwi rya Amerika, ishami ry’Ikirundi n’Ikinyarwanda, gusa ntabwo azwi neza – azwi nk’umuntu wiyemeje gutatira amahame y’umwuga aho by’umwihariko akwiza ibihuha byibasira ubuyobozi bw’u Rwanda binyuze mu ngirwa-nkuru zibogamye akora.

Imyitwarire n’imigirire by’uyu Bagiruwubusa ishimangira ko ari igikoresho cy’abatifuriza ineza u Rwanda barangajwe imbere n’abanyabyaha ruharwa bihishe hirya no hino ku Isi bari mu byiciro by’interahamwe, ibigarasha na ba mpatsibihugu.

Mu itsinda ry’Abanyamakuru barenga barenga batanu Ijwi rya Amerika ifite mu Rwanda, Bagiruwubusa ni we wigize igihazi yiyemeza guheza inguni mu murongo w’inkuru z’ibihuha na za byacitse.

Nk’urugero, Bagiruwubusa wamaze kuba ikivume mu itangazamakuru ry’u Rwanda, mu ntangiriro z’iki cyumweru yumvikanye aririmba (uburyo asomamo inkuru) ko Umunyamategeko Mathias Barton Matimbano “yarazimiye”, gusa ku basanzwe bazi imikorere ya Bagiruwubusa ntibatunguwe cyane ko atari ubwa mbere ahimbye igihuha maze akaza gutamazwa.

Muri iyo nkuru yuzuyemo ibinyoma gusa Bagiruwubusa avuga ko amakuru yayahawe n’umugore w’uyu munyamategeko nyamara ahubwo ukuri guhari kwizewe ni uko mu rugo rw’uyu munyamategeko ibintu bitifashe neza kuko umugore we amaze iminsi ahanganye na zimwe mu nshoreke z’uyu mugabo.

Amakuru yizewe MY250TV ikura mu nshuti za hafi z’uyu munyamategeko avuga ko mu rugo rwe hamaze iminsi hari intonganya n’amakimbirane aturuka ku nshoreke uyu mugabo aryamana nazo bikaba byaratumye ava mu rugo akagenda ndetse akanavanaho telefone ye.

Anuwarita Musabyemariya, umugore w’isezerano w’uriya munyamategeko yahisemo gutangariza uyu munyamakuru ko “ ngiye kumara icyumweru ntazi irengero rye[Matimbano]”.

Ku rundi ruhande, inshuti z’umuryango w’umunyamategeko Matimbano zemeza ko uyu mugabo yataye urugo mu rwego rwo kwiha amahoro n’ubwo inzego z’umutekano umugore we w’isezerano yandikiye zatangaje ko zatangiye gushakisha aho uyu mugabo yaba aherereye.

Kuba Bagiruwubusa yarasimbukiye ku bibazo by’uyu muryango akabishyira ku rwego rw’ishimuta yewe akihandagaza agashaka kumvikanisha ko yaba “yarashimuswe n’inzego zishinzwe umutekano”, biri muri wa murongo w’ubuhezanguni yiyemeje gufata aho buri munsi aba agomba kuzamukira ku kintu kiba mu Rwanda maze agaharabika ubuyobozi bwarwo ngo akunde anezeza interahamwe n’ibigarasha bamukoresha.

Bagiruwubusa ubu wabaye nyakamwe cyane ko abari inshuti ze bamucitseho kubera umurongo ugayitse yafashe, bisanzwe bizwi neza ko abarizwa mu kwaha kw’abanzi b’u Rwanda aho bava bakagera, n’ikimenyimenyi uyu muhungu bizwi neza ko ari umupagasi w’umuhezanguni Ingabire Victoire dore ko amuhemba agatubutse.

 Soma kandi: Menya abapagasi bakorera Ingabire Victoire mu “ntambara” y’icengezamatwara atazigera atsinda!

Uyu bangamwabo Bariwubusa  ni wa muntu wumva ko leta y’ u Rwanda idashobora gukora ikintu kizima, ahubwo akumva ko abanzi b’u Rwanda aribo bashoboye n’ubwo azi neza ko icyo bagamije ari ugusenya ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize maze bakongera kwimica amacakubiri.

Akoze mu turemangingo tw’ikinyoma!

Bagiruwubusa wiyemeje kuba mpemuke ndamuke si ubwa mbere atangaje ibihuha ku Rwanda agamije kurusebya, nko  mu mwaka wa 2022 yabeshye ko umuturage wari utuye muri Kangondo witwa Ihorahabona Jean de Dieu “yashimuswe aburirwa irengero”, gusa nyuma byaje kugaragara ko yari akurikiranweho icyaha cy’impapuro mpimbano we ubwe yiyemereraga.

Ibirenze kukuba akorana n’abatifuriza ineza u Rwanda, uyu Bagiruwubusa azwiho indi ngeso y’ubusinzi bukabije ndetse no kuba ari umuntu udashobotse yaba ari muri bagenzi be b’abanyamakuru dore ko akunze kubiyemeraho ababwira ko abarusha amafaranga n’ubutunzi, gusa ibyo byose abiyemeranaho aho biva harazwi koko n’ubwo yihishe mu mutaka w’igitangazamakuru mpuzamahanga ni umukozi uhembwa n’abanzi b’u Rwanda bari hanze.

Bagiruwubusa azwiho kandi gutagatifuza interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi, gusamira hejuru za raporo za ba mpatsibihugu nka HRW, Amnesty International n’abandi bifuza kubona u Rwanda ari insina ngufi – ibi byose bikaba bishimangira neza uwo uri we.

Abanyarwanda by’umwihariko ababasha kumva ibyo Bagiruwubusa atangaza n’ibyo yandika bakwiye kugira amakenga ndetse bagafata n’umwanzuro wo kudata umwanya wabo kuri uyu muhezanguni.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *