10-06-2026

Inama ya COMESA yatamaje Ndayishimiye wita u Burundi “Edeni”

0

Umunyacyubahiro akaba n’inararibonye muri politiki ya Kenya, Musalia Mudavadi yatangaje ko yatunguwe nyuma yo gusura u Burundi maze akibonera n’amaso ye uko igihugu gikomeje gusubira inyuma mu nzego zitandukanye.

Ubwo bari mu nama ya COMESA yahurije hamwe abanyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino mu karere mu mujyi wa Bujumbura kuva ku wa 31 Ukwakira 2024, Mudavadi kimwe n’abo bari hamwe batunguwe n’uburyo iki gihugu gikomeje gusenyuka.

Nk’uko Mudavadi abivuga, kimwe mu bintu biteye ubwoba ni  ibura ry’ibikomoka kuri peterori muri iki gihugu.

Ubwo yari yitabiriye amasengesho yo gushimira Imana nyuma yo gusubira mu gihugu cye, Mudavadi usanzwe ari umuyobozi mu biro bya Perezida, yagize ati:”Sinshaka kuvuga igihugu mu mazina, ariko hari igihugu tumazemo iminsi ibiri, aho nta lisansi, nta peteroli, aho ubwikorezi ari ikibazo gikomeye cyane!”

Kubera impamvu za diplomasi, yanze gutomora ngo avuge u Burundi. Gusa, byaragaragaye ko ari icyo gihugu yavugaga, kuko yari yaherekeje Perezida wa Kenya William Ruto mu nama ya COMESA.

Igitekerezo cya Mudavadi cyakuruye impaka nyinshi  ku mbuga nkoranyambaga mu Burundi, aho bamwe mu birirwa baramya  ubutegetsi bw’u Burundi bagaragaje uburakari bukabije  batewe n’amagambo y’uyu munyacyubahiro wa Kenya. Ariko, uko yabivuze, ni  ukuri kwambaye ubusa!

Ku bakoresha inzira y’ikirere,I kibuga cy’indege n’ibikorwa remezo bikigize byose birashaje cyane. Itapi ikoreshwa mu kwakira abanyacyubahiro ni kimwe mu bigaragaza ko iyi Leta itazi aho Isi igeze.

Ukwangirika kw’ibikorwa remezo, byerekana urwego igihugu kiriho ndetse ko  ubukungu bwasenyutse burundu. Ntibitangaje kubona na perezida wabo Evaristo Ndayishimiyeri adakangwa no gusaba lift mu gihe ashaka kujya mu ngendo mu mahanga.

I Bujumbura kimwe mu bibazo by’ingutu abari bitabiriye inama ya COMESA bahuye nabyo ni ibura rya lisansi. Ndetse n’imodoka zagenewe abashyitsi zagenerwaga lisansi zitari burenze.

Kuva ku bikorwa remezo byangiritse kugeza ku mikoro hafi ya ntayo mu  kwakira abashyitsi, inama ya COMESA yerekanaga ukuri kw’igihugu kiri mu bibazo bikomeye.

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading