10-06-2026

Twibukiranye Natacha Abingeneye usigaye uterwa n’abazimu n’amashitani by’iwabo ubundi akabyegeka k’u Rwanda

0

Natacha Abingeneye, umwe mu nkingi za mwamba za Jambo ASBL – agatsiko k’abahezanguni b’abana baba i Burayi biyemeje gutagatifuza ba se na ba nyina b’abajenosideri, muri iyi minsi ahanganye n’imyuka mibi ishingiye ku migenzo ya gipani akorera mu Bubiligi aho abundabunda.

Gusa igitangaje ni uburyo uyu mugore wayoboye Jambo mu mwaka wa 2021 akaba by’umwihariko aza mu b’imbere mu bonkejwe ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri, akuririza ikibazo cy’abazimu n’amadayimoni amutera kugera aho agishyira kuri Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kuyobya uburari.

Uyu muhezanguni aherutse kwifata atanga icyo yise “ubuhamwa” bushingiye kuri iki kibazo maze busohoka mu nkuru iterekeranye y’icengezamatwara yanditswe na ba gashakabuhake b’abazungu bigana ibikubiye muri filime y’amakabyankuru y’Abanyamerika ivuga ku bintu by’amarozi, aho iyi ngirwa-nkuru yumvikanishaga ko ubuyobozi bw’u Rwanda “buroga” abatavuga rumwe na bwo!

Soma kandi: Abambari ba Jambo ASBL bikoreye akeso k’ipfunwe badashobora gutura – Dore impamvu

Nyuma y’iryo cengezamatwara, abazi uburyo Abingeneye yahindutse inzererezi mu cyaro cya Aalst mu Bubiligi, bahishuriye MY250TV ko ibyo iyi nkotsa yavuze nta we ukwiye bitaho umwanya cyane ko yafashe ubuzima abayeho bwo kwikanga amashitani n’imizimu maze aba ari byo abeshya abazungu banditse iriya nkuru idafite umutwe n’ikibuno.

Umwe yagize ati: “Abingeneye yataye umutwe, ubu ikintu cyose asigaye acyikangamo amadayimoni kuko atubwira ko akunze kumutera mu nzozi, iyo agenda mu muhanda ikintu cyose akibonamo abazimu baje kumugirira nabi (…) igitangaje ni uburyo abishyira kuri Leta y’u Rwanda.”

Yunzemo ati: “Uretse gushaka guca igikuba, ubundi Abingeneye yumva ari igiki ku buryo yumva ko hari Leta yamutaho umwanya? Amanjwe ye yakwemerwa na bariya bazungu gusa, twe tumuzi biba byadusekeye!”

Ubundi uyu mugore ni muntu ki?

Abingeneye ni umukobwa w’umujenosideri kabombo Juvénal Uwiringiyimana, wahoze ari Ministiri w’ubucuruzi akanaba n’umurwanashyaka ukomeye wa MRND yari ku butegetsi bw’umunyagitugu Juvenal Habyarimana “Kinani”.

Mu mwaka wa 2005, Papa wa Abingeneye yakatiwe na ICTR kubera ibyaha bya Jenoside ariko yapfuye agikorana n’ubushinjacyaha bw’urukiko mu gutanga amakuru y’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo agabanyirizwe igihano cya burundu yari yarahawe.

Nyuma y’urupfu rwa se, Abingeneye ubu ufite imyaka 38 yarasizoye mu kumutagatifuza ari nako yumvikanisha ko mu Rwanda “habaye jenoside ebyiri” n’ibindi bikorwa bihakana bikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umurava w’uyu mugore mu kubiba amacakubiri no kugoreka amateka y’u Rwanda watumye bagenzi be bahurira muri Jambo ASBL bamugirira ikizere cyo kubayobora mu mwaka wa 2021.

Mbere y’aho, mu mwaka wa 2016 uyu mugore n’umuhezanguni mugenzi we witwa Mugabowindekwe Robert boherejwe na Jambo ASBL i Burundi guhura n’ubuyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR aho bari bawushyiriye ubufasha bw’amafaranga kugira ngo utere u Rwanda ubundi usubukure Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru yizewe MY250TV ifite nuko nyuma y’ibyo Abingeneye yivurugusemo byose ariko ntibigire icyo bimumarira yagize agahinda gakabije no kwiheba bituma apfunda imitwe mu bikorwa bya gipfumu n’indi mihango ya gipagani aho na byo bamugizeho ingaruka zo guhora aterwa n’amadayimoni.

Uyu mugore w’umuhezanguni ibyo yikora byose amenye ko ibye bizwi; ashyire umupira hasi areke kuzana ubuyobozi bw’u Rwanda mu busazi bwe!

Gakayire Fred

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading