15-05-2026

Interahamwe za FDU-Inkingi hafi guturika imitsi y’ubwonko kubera urwo FPR ikunda Abanyarwanda

0

Intagondwa z’interahamwe zibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi kashinzwe n’umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza (IVU), zongeye kugaragaza ko zibuzwa amahwemo no kuba ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi budasiba gushakira Abanyarwa ibyiza.

Ni nyuma y’uko izi ntagondwa binyuze ku mumotsi wazo Musabyimana Gaspard zicitse ururondogoro nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yemeye ku mugaragaro uburyo bwo kuba umuntu yatwitira undi bizwi nka ’Surrogacy’ mu rwego rwo kuruhura no korohereza imiryango ibura urubyaro kubera impamvu zitandukanye.

Ikibazo cyo kubura urubyaro ni kimwe mu bihangayikisha imiryango mishya iba yashinzwe ndetse mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, 15% by’abagana serivisi zijyanye n’indwara z’abagore, baba bafite ibi bibazo.

Bahita bitabaza uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka ‘In Vitro Fertilization’ (IVF), ndetse mu minsi mike ishize hari abarenga 20 ibi bitaro byafashije gutwita binyuze muri iyi nzira bategereje kubyara.

Gusa interahamwe za FDU-Inkingi mu bugome n’ubutindi zisanganywe zibeshya abazikurikira buhumyi ko buriya buryo Leta yabushyizeho igamije “gucuruza abantu” – ibintu bidahuye na gato!

Soma kandi: Agatsiko k’ibipinga ka FDU-Inkingi kishuka ko Abanyarwanda batazi aho bavuye n’aho berekeza!

Ubuyobozi bw’u Rwanda ntabwo buteze gukura mu rujye mu guhanga udushya no kugeza ku Banyarwanda ibyiza byose bigamije kubahindurira imibereho; izi nterahamwe zirasabwa gucisha bugufi, naho ubundi zizimanika!

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading