13-06-2026

Ingabire Victoire yimennye inda, abantu bibuka isano-muzi afitanye na FDLR

0

Umuhezanguni Ingabire Victoire yongeye kwimena inda ubwo yageragezaga gupfobya gahunda za Leta y’u Rwanda zigamije guteza imbere urubyiruko, ashaka kumvikanisha uburyo ngo hari urubyiruko rw’u Rwanda “rurwanira muri Congo” mu gihe nyamara bizwi neza ko muri icyo gihugu hariyo urubyiruko we yohereje mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR cyane ko banakorana.

Birazwi neza ko urubyiruko rw’u Rwanda rurwanira muri Congo ari urwo Ingabire yashoye muri FDLR ye, ibi bikaba bishimangirwa n’amavu n’amavuko y’uyu mutwe w’iterabwoba agaragaza ko hari isano-muzi afitanye n’uyu mutwe kuko ari we washinze RDR yaje kubyara FDLR.

Si byo gusa, ahubwo uyu mugore wihaye kuvuga ku rubyiruko ruri muri Congo ni nyirakazihamagarira kuko ahorana imigambi yo kwohereza urubyiruko muri Congo kugira ngo rujye gutera ingabo mu bitugu FDLR ye, ndetse ajya abeshya ko rumwe muri urwo rubyiruko rwaburiwe irengero kandi ari we warwohereje mu mashyamba ya Congo guha amaboko FDLR.

Ukurikije ibintu bicurikiranye Ingabire yavuze biciye ku zindaro rutwitsi we wa YouTube, usanga akwiye kwibutswa ko abanyarwanda bavuze ukuri ko “urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya”.

Ibyo yatangaje yibasira gahunda za Leta zimaze guteza imbere no guhindurira ubuzima urubyiruko nta kindi agamije ni ukurugumura ngo abone abo yohereza mu ntambara ya Congo guha imbaraga FDLR ye, nyamara arishuka cyane imigambi ye ntateze kuyigeraho.

Icyo Ingabire Victoire akwiye kumenya nuko yishuka cyane mu gutekereza ko hari urubyiruko rw’u Rwanda rwakwiyunga n’ibikorwa bye kuko ari bibi ndetse urubyiruko rw’u Rwanda rwo rukaba runyuzwe n’uko ruyobowe na Perezida Kagame udahwema kururemera amahirwe yo kwiteza imbere rugategura ejo hazaza heza.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading