Bidatunguranye Charles Onana yahamwe n’icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, interahamwe n’abambari ba Tshisekedi babura aho bihisha!
Urukiko rwo mu Bufaransa ku gicamunsi cyo kuri uyuwa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024 rwahamije umuhezanguni w’Umunya-Cameroon, Charles Onana, icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ni inkuru yashavuje interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi ndetse n’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyane ko uyu Onana asanzwe ari umwambari w’abo bose aho by’umwihariko bamukoresha mu kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi yanahagaritse Jenoside.
Hanze y’icyumba cyasomewemo uriya mwanzuro hagaragaye igihiriri cy’abanyarugomo barimo interahamwe n’abahezanguni b’Abanye-Congo batagira icyo bakora mu Bufaransa n’abandi bishyuwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ngo bashyigikire Onana, gusa abo bose bari bakubiswe n’inkuba babuze ayo bacira n’ayo bamira.
Ibyaha Onana yahamijwe yabikoze binyuze mu bitabo byuzuyemo icengezamatwara ritesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, muri ibyo bitabo hari aho yanditse ko Jenoside itigeze ibaho ndetse ko ari cyo “kinyoma gikomeye cyabayeho muri iki kinyejana.”
Soma kandi:Interahamwe n’abajenosideri bashyushye mu mitwe kubera urubanza rw’umwambari wabo Onana
Kuba icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi gihamye Onana ni gasopo ihawe abandi bameze nkawe bibeshya ko bazakoresha ibihugu by’amahanga mu gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko n’Umuryango Mpuzamahanga uyemera.
Ababuranyi bari baratanze ikirego gishinja umuhezanguni Onana ni abo mu miryango ya sosiyete civile itandukanye irimo urugaga ruharanira uburenganzira bwa muntu (LDH), urugaga mpuzamahanga rw’uburenganzira bwa muntu (FIDH).
Harimo kandi umuryango witwa‘Survie’, umuryango wasosiyete civile uharanira ko abajenosideri bacyihisha mu Bufaransa bashyikirizwa ubutabera(CPCR)ndetse n’ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa.
Ndayambaje Marc