CNDD-FDD ya Ndayishimiye yeruye ko idateze kurekura ubutegetsi!
Ubuyobozi bwa CDD FDD – Ishyaka rya Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” utegeka u Burundi bwatangaje ko “nta mpamvu n’imwe” yatuma burekura ubutegetsi ndetse ko butazi uko byaba byagenze; ibintu bishimangira igitugu cy’ubutegetsi bwa Gitega cyane ko Abarundi mu ngeri zinyuranye bakomeje kubwinubira.
Ibi biherutse guhamywa n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD, Révérien Ndikuriyo, mu kiganiro yahaye itangazamakuru aho yeruye ko iryo shyaka rizategeka u Burundi by’iherezo ubwo yabazwaga niba biteguye kurekura ubutegetsi mu gihe baba batsinzwe amatora iki gihugu cyitegura kujyamo.
Soma kandi: Burundi: Sosiyete sivile yiyunze ku bakomeje kwamagana ‘igiturire’ n’ubusambo bwa Perezida Ndayishimiye
Abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi ndetse n’abanyepolitiki batandukanye b‘Abarundi bemeza ko nta matora CNDD-FDD yigeze itsinda kuva yafata ubutegetsi mu mwaka wa 2005, ibintu bituma Abarundi batayiyumvamo aho badasiba kuayamagana.
Ibyo kuba Ndayishimiye ari mu migambi mibisha yo gushaka kugundira ubutegetsi bigaragarira kandi mu myitwarire ikomeje kuranga ubu butegetsi bwe mu bikorwa bitegura amatora.
Ni ibikorwa bigirwamo uruhare ruhanitse n’urubyiruko rw’abahezanguni rwo muri CNDD aho ruhatira buri muturage harimo n’abana batujuje imyaka y’ubukure gufata indangamuntu kugira ngo ruzabashe kubategeka uko batora.
Niba Ndayishimiye na CNDD-FDD bakunda Abarundi bakwiye kurekura ubutegetsi bakareka abafite ubushobozi bakayobora kuko we nta cyo ashoboye, nk’uko Abarundi badahwema kubimwibutsa.
Biraro Ernest