25-05-2026

Burundi: Ubutegetsi bwa CNDD-FDD bukomeje gutoteza buri wese ubugana.

0

Amakuru amaze iminsi aturuka mu mpunzi z’Abanyekongo zahungiye mu  Burundi aremeza ko hari bamwe muri bagenzi babo bakomeje kugaraguzwa agati n’inzego z’ umutekano z’u Burundi aho bacumbitse hirya no hino muri za hoteri n’amazu  I Bujumbura zibakurikiranyeho indonke .

Amakuru agera kuri My250TV aremeza ko hari ibikorwa bigayitse birimo gukorwa n’ abapolisi bakingiwe ikibaba n’inzego z’ubuyobozi I Burundi  aho barimo kwiinjira mu mahoteli n’amazu aho izo mpunzi zakodesheje maze bakazitegeka kubaha amadorali kandi bakabwirwa ko utabikora asohorwa aho acumbitse maze akoherezwa kuba mu nkambi za rusange zirimo abandi banyekongo.

Iri terabwoba n’itotezwa  rirakorwa n’ inzego z’umutekano za Ndayishimiye mu gihe bizwi neza ko impamvu yatumye izi mpunzi zihunga igihugu cyazo uyu mutegetsi w’ I Gitega ayifitemo uruhare rutaziguye kubera inyungu ze bwite.

Bamwe mu banyekongo bahungiye I Burundi barakiriwe ndetse Ndayishimiye yereka sebuja Tshisekedi ko afite umutima utabara abaturanyi gusa igikomeje kwibazwa Ni gute Leta ibangamira uburenganzira bw’ abenegihugu bashoye ayabo ari nako iteza umutekano muke ku bakiriya baguze serivisi mu gihugu?

Ku rundi ruhande, nta munsi washira hatumvikanye abarundi bahohoterwa n’ubuyobozi bwa Ndayishimiye biciye mu rubyiruko rw’ Imbonerakure aho bamwe bafungwa ku mpamvu z’ amaherere ndetse abandi bakaburirwa irengero burundu nk’uko imiryango yabo idasiba kubitangaza.

Abarundi ntibasibye kugaragaza ko Ndayishimiye yashoye u Burundi ntambara batumva impamvu yayo,ibintu bishimangirwa n’abasirikare yohereza kuyirwana ndetse n’ imiryango yabo idasiba gutaka impfu z’abayo.

Harageze ko yaba aba benyekongo bari mu kaga ndetse n’undi wese wakenera kurengerwa amenya ko iyi Leta ya CNDD-FDD iyobowe na Neva  bagamije indonke batitaye ku muturage.

Biraro Ernest  

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading