Inkuru mbi ku bajenosideri: Dosiye ya Agathe Kanziga yongeye kubyutswa n’Ubufaransa
Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, Urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’uBufaransa (PNAT) rwasabye urukiko rw’ubujurire ko dosiye ya Agathe Kanziga Habyarimana yongera gukorwaho iperereza ryimbitse ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu urukiko rw’ubujurire rufata icyemezo kuri ubwo busabe.
Iyi nkuru ni incamugongo ku bajenosideri babarirwa mu Magana basanzwe babundabunda mu gihugu cy’ Ubufaransa bacyishuka ko hari aho bateze gucikira ukuboko kw’ubutabera.
Ni ikimenyetso kandi gishimangira ko Perezida w’uBufaransa Emmanuel Macron akomeje gushyira mu ngiro ibyo yemereye Abanyarwanda ubwo aheruka mu Rwanda muri Gicurasi 2021.Perezida Macron yavuze ko Ubufaransa bugiye gushyira imbaraga mu butabera kugira ngo uwo ariwe wese wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirizwe ubutabera.
Umujenosideri Agathe Kanziga yahungiye mu Bufaransa ku itariki ya 17 Mata 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi imaze iminsi micye itangiye,abifashijwemo na leta y’ Ubufaransa, gusa aho Perezida Emmanuel Macron agiriye ku butegetsi yeretse uyu mujenosideri ndetse n’abandi bacyihishahisha muri icyo gihugu ko amazi atakiri yayandi,bagomba kuryozwa uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubufaransa bumaze kuburanisha Abajenosideri bagera ku munani harimo Rwamucyo Eugene wakatiwe imyaka 27, ndetse na Hategekimana Philippe Manier wahanishijwe igihano cya burundu. Nubwo hagisabwa imbaraga nyinshi kuko Ubufaransa bubitse Abajenosideri babarirwa mu magana, gusa iyuburwa rya dosiye ya Agathe Kanziga riratanga icyizere, ndetse ni impuruza ikomeye ku bandi bajenosideri ruharwa nka Col. Laurent Serubuga, Gen. Aloys Ntiwiragabo na Padiri Wenceslas Munyeshyakabari muri iki gihugu.
Ndayambaje Marc