Jean Luc Habyarimana nareke guta ibitabapfu, ntabwo ashobora guhanagura uruhare rwa se “Kinani” mu itegurwa rya Jenoside
Jean Luc Habyarimana mwene Habyarimana Juvénal “Kinani” wategetse u Rwanda ndetse akarugusha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarasizoye ku mbuga nkoranyambaga aho ahora agambiriye kweza uruhare rudashisikanywaho se umubyara yagize mu itegurwa ry’iyi Jenoside, gusa ntabwo ateze gutsinda intambara y’ikinyoma yishoyemo.
Dore nk’ubu iyo uyu mwene Kinani mu byo avuga n’ibyo yandika yirengagiza ko kuva mu 1965 ubwo se yari akiri Minisitiri w’ingabo yari yarashyizeho amabwiriza yo kujya abasirikare bamenya impunzi z’Abatutsi zavuye mu bihugu by’abaturanyi zahungiyemo maze bakabatoteza bakabasubizayo nabi.
Mu bagizweho ingaruka n’ubwo bugome bwa Kinani harimo Kayiranga Prudence, umupadiri w’Umututsi yangiye kwambuka ngo ajye mu cyahoze ari Zaire gusura abo mu muryango we,ibi bikaba bishimangira urwango uyu munyagitugu yari afitiye Abatutsi n’ababakomokaho.
Ikibabaje ni uburyo ubutegetsi bwa Habyarimana bwahimbiraga Abatutsi ibyaha kugirango haboneke urwitwazo rwo kubica, aho buri gihe ubwo butegetsi bwahoraga bubeshya ko “Abatutsi bafite umugambi wo kuzihorera bakica Abahutu”,ibi byatumaga hari Abatutsi bicwa barengana.
Ku butegetsi bwa Habyarimana Abatutsi bari barahunze kubera gutotezwa no gutwikirwa inzu bakerekeza mu bihugu by’abaturanyi,bambuwe uburenganzira bwose ku mitungo yabo ndetse no kugaruka mu gihugu.
Abahungukaga bavuye muri Uganda umunyagitugu Habyarimana yabise Abagande abasubizayo mu 1982, yewe n’uwabazaga imitungo ye byitwaga icyaha gikomeye, ibi nta kindi byari bigamije uretse gushyira Abatutsi mu mibereho mibi bigambiriwe na leta yari yariyoboye.
Ndayambaje Marc