FDLR irahondagurwa interahamwe z’i Burayi akaba ari zo zibabara!
Nyiramubande w’interahamwe n’abajenosideri akaba n’umumotsi w’agatsiko ka FDU-Inkingi,Musabyimana Gaspard yagaragaye akwiza ibihuha yacuze abitewe no kuba umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gucibwa intege.
Ibi umuhezanguni Musabyimana yabikoze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025 ku muzindaro rutwitsi wa YouTube asanzwe akoresha acengeza amatwara y’interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi.
Musabyimana yumvikanye abeshya ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge iherereye I Mageragere “bwakwije ikinyoma kugira ngo bubone uko bwohereza rwihishwa abagororwa mu ntambara yo muri Congo”.
Gusa ibyo ni ibinyoma byambaye ubusa,ahubwo uyu muhezanguni uzwi ko ashyigikiye byimazeyo FDLR buri gihe iyo imerewe nabi muri Congo ashaka ibinyoma ahimba kugira ngo akomeze guhindanya isura y’u Rwanda,
Dore nk’ubu ko izo nkoramaraso ntizorohewe n’ubuyobozi bwa AFC/M23 cyane ko buherutse guta muri yombi ibyihebe bya FDLR byari mu bahungabanya umutekano mu mujyi wa Goma na Sake.
Soma kandi:Ibyihebe icumi bya FDLR byafatiwe mu cyuho bihunahuna i Goma
Buri wese akwiye kumenya ko nta kintu kizima kijya gisohoka mu kanwa ka Musabyimana, interahamwe ishaje ihunahuna mu Bubiligi.
Ndayambaje Marc