15-05-2026

Intagondwa za Jambo ASBL hafi kwiyahura nyuma y’uko ikinyoma “cy’impunzi z’Abanyarwanda muri Congo” gikubise igihwereye

0

Agatsiko k’abakomoka ku nterahamwe n’abajenosideri basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kazwinka Jambo ASBL bari mu gahinda gakabije kandi no kwihishira byabananiye kubera ko ibyo birirwaga bavuga ko u Rwanda rufite “impunzi” muri Congo ubu bitagifite agaciro.

Ni nyuma y’uko kuva mu mpera z’icyumweru kirangiye u Rwanda rutangiye kwakira abantu umutwe wa FDLR wari warafashe bugwate mu mashyamba ya Congo noneho bakaza gutabarwa n’ihuriro ry’Abanye-Congo rya AFC/M23, abo nibo Jambo n’izindi nterahamwe bitaga “impunzi”

Ku ikubitiro u Rwanda rwakiriye abantu 360 biganjemo abagore n’abana none kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025 rwakiriye 796.

Izi mburamukoro za Jambo ASBL zimaze imyaka zisabiriza inkunga abazungu, cyane cyane mu Babiligi zibeshya ko hari “impunzi z’Abanyarwanda” ziri mu mashyamba ya Congo.

Soma kandi:Imiyugiriya Jambo ASBL mu nkundura yo gutagatifuza FDLR, gusa barishuka cyane!

Ukuri ni uko abo baturage batigeze baba impunzi bisanzuye ahubwo bafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ubakoresha nk’impamvu yo gusobanura impamvu uba mu burasirazuba bwa Congo.

Mu by’ukurikandi iyi miyugiri ya Jambo ASBL ni isura nshya ya Hutu Pawa mu mugambi wabo wa kera wo gusenya u Rwanda rushya.

Birazwi cyane ko iyi miyugiri ya Jambo ASBL ari igikoresho cya FDLR aho birirwa batumiza inkunga bavuga ko ari iy’uburenganzira bwa muntu, bakayohereza mu mashyamba kugura intwaro, kugira ngo barusheho gukomeza urugamba rwabo rw’iterabwoba k’u Rwanda.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading