Abarundi baravumira ku gahera Sendagara “Gen Neva” kubera kwangiza umubano wabo n’Abanyarwanda
Abarundi bari imbere mu gihugu no hanze yacyo bakomeje kunenga bikomeye Perezida wabo Ndayishimiye Evariste bita Sendagara cyangwa Gen Neva kubera uburyo yafunze imipaka bikangiza umubano bahoze bafitanye n’abavandimwe babo bo mu Rwanda.
Aka kababaro k’Abarundi gaherutse kugarukwaho na Nkurunziza Olivier uyobora ishyaka rya UPRONA aho yemeje ko ibyemezo bihutiyeho Ndayishimiye afata birimo icyo gufunga imipaka bishimangira ko yanga Abarundi.
Magingo aya, Perezida Ndayishimiye ntaterwa isoni no kujya ku karubanda maze akikomanga mu gatuza ko azakora ibishoboka maze agakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Uko biri kose, nubwo Ndayishimiye akomeza kuvunira ibiti mu matwi ntiyumve ubusabe bw’Abarundi bamwereka ko batamushaka, uko byagenda kose amaherezo y’inzira ni mu nzu kandi ukwihangana kw’Abarundi kuzagira iherezo.
Biraro Erneste