31-08-2026

Ndayishimiye araririra mu myotsi kuko isi yose ikomeje kumutera umugongo

0

Umunyagitugu Ndayishimiye Evariste bita Gen Neva cyangwa Sendagara ntagisinzira  kuko nubwo yohereje abasirikare basaga ibihumbi cumi na bitanu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubu Umuryango Mpuzamahanga uracyamuteye umugongo mu migambi yose igamije gushakira amahoro icyo gihugu, ni ukuvuga ubuhuza bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’ubwa Qatar.

Mu buryo bw’ibanga, “Gen” Neva akomeje kwinubira kuba nta nshuro n’imwe yari yatekerezwaho ngo atumirwe kimwe n’abandi ku meza- y’ibiganiro bigamije gukemura burundu ikibazo cy’umutekano mucye muri Congo, ariko nta yindi mpamvu nuko abahuza bose basanze ari umuja wa Tshisekedi akaba ntacyo yabungura.

Umudipolomate w’umunyafurika, yagize ati: “Ni inkuru y’ikimenywabose, Ndayishimiye ari muri Congo kubera akayabo yishyuwe. Tshisekedi yaramufashe aho kuba umuhuza ahubwo aba umwe mu barwanyi mu ntambara akamurwanirira.”

Yakomeje agira ati: “Nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma Ndayishimiye atumirwa kuko sebuja Tshisekedi ari muri ibyo biganiro!”

Uyu mudipolomate yatangaje ibi ashingiye ku kuba ku ikubitiro Ndayishimiye yari yitezweho kutagira uruhande abogamiraho mu ntambara y’Abanye-Congo cyane ko yaje no kugirwa umuhuza n’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Soma: Perezida Ndayishimiye akomeje kugurana ubuzima bw’Abarundi inyungu ze bwite afite muri Congo

Icyo gihe Ndayishimiye yatumije intumwa z’umutwe wa AFC/M23 i Bujumbura aza no kohereza ingabo z’uwo muryango muri Congo mu butumwa bw’amahoro, gusa ntibyateye Kabiri kuko uyu munyagitugu yahinduye umuvuno maze atangira kugaba ibitero kuri uyu mutwe afatanyije na Tshisekedi.

Amatwara ya Ndayishimiye yahindutse nyuma y’uruzinduko yagiriye i Kinshasa agasubira i Bujumbura yikoreye umufuka w’akayabo k’amadolari yabonye mu buryo bw’ubujura akayerekeza ahantu hazwi ariko tudashatse kuvuga muri iyi nkuru.

Umuntu dukesha aya makuru akomeza agira ati: “Twapakiye akayabo k’amadolari y’abanyemerika mu ndege yihariye; twarayafashe tuyabitsa ahantu twizeye kuri konti yafunguwe n’umugore wa Perezida [Ndayishimiye]”.

Umunsi wakurikiyeho, Ndayishimiye yakoze inama na bamwe mu basirikare bakuru b’u Burundi ndetse n’abakuriye inzego z’iperereza,ahita abaha amabwiriza yo kugaba ibitero ku mutwe wa AFC/M23.

Soma kandi:“Gen Neva” atangiye kuvuguruza sebuja Tshisekedi!

Mu maso y’abo basirikare bakuru byagaragaye ko Ndayishimiye yafashe ibyemezo bihutiyeho ndetse byuzuye urujijo kuko imitwe ibiri y’abasirikare yohereje muri Congo yabahaye ubutumwa butandukanye.

Bamwe abaha amabwiriza yuko bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro naho abandi ababwira ko bagiye kurwana bafatanya n’igisirikare cya Congo mu rwego rw’imikoranire isanzweho hagati y’ibihugu byombi.

Tshisekedi na Ndayishimiye baribizeye ko ahari bashobora gutsinda umutwe wa M23 ndetse bikaborohera guhita banatera u Rwanda. Nyamara,yaba ingabo za Congo n’iz’u Burundi M23 yazikubise inshuro yewe mu buryo bunayoroheye maze batsindwa mu buryo bwuzuye n’igisebo.

Muri uko gushoberwa Ndayishimiye yabuze icyo afata n’icyo areka,ubu ari mu kato ndetse afite umugambi wo kugaba igitero kuri Kivu y’amajyepfo ubu iri mu maboko y’umutwe wa AFC/M23.

Gusa aba hafi ye batewe inkeke n’uyu mugambi kuko bibaza ikizaba nuramuka umupfubanye nk’uko n’indi migambi yagiye imupfubana.

Umwe mu basirikare yagize ati : “Bujumbura iri mu birometero 30 uvuye mu mujyi wa Uvira, ubushotoranyi bwe nta kabuza buzarangira nabi “.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading