09-05-2026

IMPURUZA: Perezida Ndayishimiye yadukiriye n’Abatutsi bo mu Burundi

0

Abarundi bibumbiye mu ishyirahamwe riharanira kwibuka no kugaragaza ukuri kw’ibyaha by’ubwicanyi bimaze igihe bibera mu Burundi rizwi nka AC-Génocide Cirimoso, baramagana ingoma mpotozi ya Ndayishimiye Evariste ikomeje umugambi wo gutsemba Abarundi bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Umunyamabanga w’iri shyirahamwe,ishami rikorera muri Canada, Dr Nkurunziza Emmanuel, Kuri uyu wa Mbere ku itariki ya 26 Gicurasi 2025, yabwiye Tele Renaissance ko bahangayikishijwe n’ubutumwa buhembera Jenoside ubutegetsi bwa Ndayishimiye buri gutambutsa.

Ati : “Tutabeshye twe byaduteye ubwoba, hanyuma turabisesengura dusanga ni ibikorwa byiteguwe bihagije bigamije gutsemba Abatutsi kuko muri ubwo butumwa butambuka ku mbuga nkoranyambaga bavugamo ko hari ibikoresho bihagije nk’imipanga bihari ndetse ko ntaho Abatutsi bazabacikira.”

Yakomeje agira ati: “Ibi rero nta kabuza ni umugambi w’ubutegetsi buriho ubu, kuko abayobora u Burundi muri iki gihe ni abajenosideri.”

Uyu mugambi wo gukorera Jenoside abo mu bwoko bw’Abatutsi, Ndayishimiye awukomereje mu Burundi nyuma yuko umutwe wa AFC/M23 nawo ukomeje kumushinja gufatanya n’ibyihebe n’abajenosideri bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR mu kwibasira Abatutsi b’Abanye-Congo.

Soma kandi:Perezida Ndayishimiye mu mugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi mu Burundi

Abarundi aho bava bakagera,baba abari mu mahanga ndetse n’abari imbere mu gihugu bakwiye kuzirikana ko ‘ibuye rigaragaye riba ritacyishe isuka’, bityo bose bakwiye gusenyera umugozi umwe bagahagurukira kwikiza inkoramaraso Ndayishimiye kuko nibitaba ibyo bose azabamarira ku icumu.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading