M23: Tshisekedi akomeje guhonyora ingamba zashyizweho zo kugarura amahoro.
Tariki ya 30 Nyakanga 2025, umuvugizi w’umutwe wa M23, Lawrence Kanyuka yagaragaje uburyo ubutegetsi bwa Tshisekedi budashaka amahoro aho bukomeje guhonyora no kurenga ku masezerano y’amahoro agamije guhagarika intambara mu burasirazuba bwa Congo abihuza n’uko Tshisekedi akomeje kugaba ibitero by’iterabwoba mu duce uyu mutwe wabohoye, aho ibyo ibitero bikomeje gutwara ubuzima bw’abasivili no kubasenyera.
Ibyo bikorwa bya by’ubugizi bwa nabi ni ibigenda byisubiramo bigashimangira neza ko Leta ya Kinshasa ifite ubushake buke bwo kugera ku mahoro arambye.
Umutwe wa M23 wagiye ugaragaza ko ufite inshingano zo kurengera Abanyekongo b’abatutsi, cyane cyane mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi bubafata nkaho atari abenegihugu aho kubafata nk’abaturage bafite uburenganzira bwo kumvwa no kwitabwaho mu gihugu cyabo.
Kuba Tshisekedi ari guhonyora amasezerano y’amahoro hagati ye n’umutwe wa M23 si igitangaza kuko niko yahoze ameze cyane ko ari kenshi yagiye yirengagiza andi masezerano yayabanjirije arimo ay’i Luanda ndetse n’ay’i Nairobi yari agamije kugarura amahoro, agategeka Tshisekedi ibiganiro bya politiki, guhagarika ibikorwa bya gisirikare ndetse n’ibindi byinshi. Gusa byose ntabyo yubahiriza.
Ibyo byose ni ibigaragaza ko Tshisekedi atari umuyobozi ushishikajwe n’amahoro, ahubwo ari umuntu ushaka gutsimbarara ku butegetsi abinyujije mu ntambara no gutoteza abatavuga rumwe nawe.
Niba koko hagambiriwe amahoro arambye muri Congo ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari, Tshisekedi akwiye gukurikiza icyo amasezerano y’amahoro avuga aho kwirirwa mu ntambara, ateza umutekano ndetse no gushyigikira imitwe y’iterabwoba irimo by’umwihariko umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Mukobwajana Linda