15-05-2026

Ak’abajenosideri bakibundabunda muri Norvège kashobotse!

0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Kanama 2025,Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwakiriye umujenosideri kabombo Gasana François wari wariyise  Franky Dusabe woherejwe n’igihugu cya Norvège nyuma y’uko kimutaye muri yombi.

Uyu Gasana wohererejwe Inkiko z’u Rwanda yari amaze imyaka irenga 2 afungiwe muri Norvège nyuma y’aho  ashyiriweho impapuro zimuta muri yombi maze agafatirwa mu mujyi wa Oslo tariki ya 19 Ukwakira 2022 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Soma kandi: Noruveje: Interahamwe zikomeje guta ibitabapfu nyuma y’uko umwe muri zo atawe muri yombi

Mu mwaka wa 2007, Urukiko Gacaca rwa Nyange rwaburanishije urubanza rwa Gasana adahari maze rumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse rumuhanisha igifungo cy’imyaka 19 muri Gereza.

Uyu mujenosideri yavutse w’1972, mu yahoze ari Serire Bitabage, Segiteri Ndaro, Akarere ka Ngororero, Intara y’ Uburengerazuba. Akaba ari naho yakoreye ibyaha bya Jenoside agomba kuryozwa.

Itabwa muri yombi n’iyoherezwa mu Rwanda ry’uyu mujenosideri ni gihamya ko n’abandi bajenosideri bakihishahisha muri icyo gihugu nabo bazaryozwa uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Norvège ije yiyongera ku bindi bihugu by’i Burayi nk’u Bufaransa, u Bwongereza, Danmark n’ibindi  bikomeje gutanga urugero rwiza byoherereza u Rwanda abajenosideri babyihishemo.

Ibi bitanga isomo ko Abajenosideri aho bari hose bagomba kuryozwa amaraso y’inzirakarengane bamennye, ibyo bikaba bikorwa mu kubaburanisha cyangwa se mu gufata icyemezo cyo  kwohereza mu Rwanda izo nkoramaraso.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading