Niba atari ikimwaro n’ipfunwe, ni iki cyatumye Sendagara “Gen Neva” yirukana shishi itabona umukozi wa Enabel mu Burundi?
Umubiligi David Leyssens wakoreraga ikigo Enabel mu Burundi yirukanywe kibuno mpa amaguru azira gusangiza abamukurikira ku rukuta rwe rwa X inkuru yatambutse mu kinyamakuru ’The Continent’ ivuga ko byoroshye ko ingamiya ica mu mwenge w’urushinge kurusha ko wabona igitoro cyuzuza itanki [tank] y’imodoka mu Burundi.
Ni inkuru kandi yari iherekejwe n’ifoto y’imodoka bigaragara ko itagira amapine, itagira igitoro, yanditseho aya magambo:”The country that is run out of fuel”, bisobanuye ko ari igihugu kitarangwamo igitoro.
Ni inkuru mu ncamake igaragaza uburyo u Burundi ari igihugu kimaze igihe cyugarije n’ibura ry’igitoro, ndetse kikanagaragaza uburyo n’Abarundi bagerageje kwirwanaho ngo barebe ko bashakisha hirya mu bihugu by’abaturanyi bakomeje kugirirwa nabi na Leta y’umunyagitugu Ndayishimiye.
Abanyarwanda nibo baciye umugani ugira uti:”Bavuga ibigoramye maze imihoro ikarakara!”
Nyuma y’iki cyemezo cyafashwe na Ndayishimiye na Leta ye kuri uyu wa 5 Nzeri, haba mu Burundi ndetse no hanze yabwo abantu bakomeza kwibaza mu by’ukuri ikosa uyu Mubiligi yakoze ryamuviriyemo guhindurwa umwanzi w’u Burundi ku buryo bimuviramo guhabwa amasaha 48 ngo abe atakibarizwa muri iki gihugu? Gusa ibi byo ntibitunguranye.
Nk’uko tubikesha amasooko yacu mu Burundi, u Burundi Gen Neva yifuza ni u Burundi kizira kwerekana ibibazo byugarije Abarundi cyane ko abizi neza ko ari we nyirabayazana wabyo.
Mu Burundi kandi ngo kirazira gukwirakwiza inkuru zitangazwa n’ibinyamakuru mu gihe zitaryoheye amatwi y’uyu munyagitugu n’agatsiko ke ku buryo ngo utabashije kubyubahiriza aba nta mwanya afite muri iki gihugu.
Indi mpamvu abantu benshi bahurijeho yatumye uyu munyagitugu wa Gitega afata icyemezo cyarushijeho kugaragaza ubushobozi hafi ya ntabwo bwe, ni ikimwaro aterwa n’uko azi neza ko iki ari ikibazo yananiwe gutorera umuti kuva yagera ku butegetsi, ikibazo gikomeje kuganisha habi Abarundi.
Soma kandi:Burundi: Ubusambo bwa CNDD-FDD ya Perezida Ndayishimiye ni umutwaro uremereye Abarundi
Mu rwego rwo kwerekana ko asuzuguye abo bose bavuga ukuri no kubatera ubwoba, bivugwa kandi ko ngo uyu mutegetsi yabageneye imvugo igira iti:”Ryongora maze duhure” nk’uko amasooko yacu yakomeje abidutangariza.
Abarundi bakomeje kwibaza impamvu ituma ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli bo bita igitoro gikomeza kuba agatereranzamba mu gihugu cyabo mu gihe bahamya ko abashoramari batigeze babura kugira ngo bafashe Leta yabo gushaka umuti.
Ni Ndayishimiye, umugore we Angeline Ndayishimiye ndetse n’agatsiko ka bamwe mu bayobozi bakuru n’igisirikare badasiba gushyirwa mu majwi ko bakomeje gusarura agatubutse mu bucuruzi bwa magendu bw’iyi zahabu y’umukara.
Biraro Erneste