Interahamwe za RBB ziracyatsimbaraye kuri “jenosideri” y’igicupuri iba gusa mu mitwe yazo, gusa ntawe zikwiye kurangaza
Interahamwe ziticuza uruhare zagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zihishe hirya no hino ku Isi zibumbiye mu cyiswe RBB zongeye kuzura imvugo ko mu Rwanda habaye “indi jenoside”, ibintu zikora zigamije kwihanaguraho icyasha cy’ubujenosideri.
Izi nkoramaraso kuri uyu wa 02 ukwakira 2025 zahuriye ku muzindaro rutwitsi w’interahamwe kabombo Mulindahabi Jean Claude aba ari ho zivugira ayo mangambure.
Abagize RBB ni abanyabyaha ruharwa batorotse ubutabera bw’u Rwanda kubera by’umwihariko kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha by’ubugome.
Bamwe mu bahezanguni bafashe ijambo muri iyi kinamico yari igamije kubeshya abari babakurikiye harimo Bicahaga Abdoul,BEM Habyarimana Emmanuel, ndetse na Rusesabagina Paul wumvikanye ashimangira ko ngo “Inkotanyi zakoreye Jenoside Abahutu kuva mu mwaka w’1990”, gusa muri bose ntawabashije kugaragaza ibyo bashingiraho ngo ibi binyoma byabo byitwe jenoside koko.
Kuba aba bose bahuriye mu cyitwa RBB badukanye intero yo gukwiza igihuha cya jenoside mpimbano bita iyakorewe Abahutu kandi bazi neza ko iyo bo bagizemo uruhare ari yo yonyine yabaye mu Rwanda, ni amayeri agamije kuyobya uburari ngo bagerageze kwihanaguraho icyasha cy’ubujenosideri.
Si ibyo gusa kuko banagamije kubeshya amahanga kugirango basige icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda bwahagaritse Jenoside bakoze ndetse bubohora igihugu bari baragize ingaruzwamuheto.
Interahamwe n’abajenosideri bakwiye kumenya ko ikinyoma cya jenoside mpimbano kidashobora na rimwe kubahanaguraho icyasha cy’ubujenosideri, kubw’ibyo rero bararushywa n’ubusa.
Ndayambaje Marc