Musenyeri yambitse ubusa Sendagara “Gen Neva”
Musenyeri Rugerinyange Anatole wa Diyoseze ya Bujumbura yabwiye umunyagitugu Ndayishimiye Evariste uzwi nka Sendagara cyangwa Gen Neva ko ari we uri inyuma y’ibibazo by’ingutu byibasiye Abarundi.
Yabivugiye kuri alitari mu gitambo cya misa cyabereye muri Cathédrale Regina Mundi i Bujumbura kuri uyu wa 13 Ukwakira 2025, hibukwa imyaka 64 ishize Rudoviko Rwagasore Louis yishwe, uyu akaba ari we wagejeje u Burundi k’ubwigenge.
Musenyeri Rugerinyange Anatole yakomoje ku kibazo cy’Abarundi bakomeje kwimwa uburenganzira ku gihugu cyabo, ivangura n’amacakubiri byugarije u Burundi kandi bidakozwe na ba gashakabuhake ahubwo bikozwe n’uwitwa ko yakabaye afata iya mbere kubirwanya.
Yagize ati:”Urugero ijambo impunzi z’Abarundi, ese ntirizarangira ngo Abarundi bongere bishyire bizane mu gihugu cyabo? Rizarangizwa na nde? Amacakubiri ashingiye ku mashyaka n’uturere, ntazashira? Azarangizwa nande?”
Indi ngingo ikomeye Musenyeri Rugerinyange yagarutseho, ni inda nini yimakajwe n’aka gatsiko k’aba DD, aho ubu bahindutse amasiha rusahuzi aho gukorera Abarundi bashinzwe.
Ati:”Igikomeye kuri iyi si si umutungo umuntu yigwizaho, ahubwo ni icyiza asigira mugenzi we, icyiza asiga mu mitima y’abo bahura”
Soma kandi :Kiliziya Gatolika y’u Burundi yaneguriye abazimu mu ndaro, yamagana ubusambo bwa Gen Neva!
Yaba Musenyeri Rugerinyange kimwe n’abandi Barundi bakunda igihugu cyabo ntibahwemye gutanga impuruza ku gihugu cyabo. Ni ryari uyu mutegetsi warumbiye Abarundi azumva impanuro agirwa?
Biraro Erneste