04-04-2026

Ibyo kwishimira nyuma y’uko u Bufaransa buhagurukiye interahamwe n’abajenosideri

0

Imyaka icumi iruzuye Urukiko rw’Ikirenga mu Bufaransa rwemeje ko umuntu wese wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyangwa se uyihakana azajya ahanwa by’intangarugero; ibintu bikomeje gutanga umusaruro ugaragarira buri wese.

Mu gihe hizihizwa imyaka icumi ishize kiriya cyemezo gifashwe, ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa riravuga ko ari igitego cy’umutwe cyatsinzwe abajenosideri.

Iri shyirahamwe ryemeza ko urugamba rukomeje kandi ko n’abacyishuka ko baca mu rihumye inzego z’ubutabera mu Bufaransa, umunsi nugera bazabiryozwa.

Umwe mu musaruro w’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bufaransa ni uburanishwa n’ihanwa rya Charles Onana, umuhezanguni w’Umufaransa ufite amamuko muri Cameroon uzwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki ya 9 Ukuboza 2024 ni bwo Onana yahamijwe icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, acibwa ihazaba ndetse bitanga ubutumwa bukomeye ku nterahamwe n’abajenosideri na Leta ya Tshisekedi yamuteraga inkunga.

Muri uyu mwaka wa 2025 nabwo hongeye kugaragara ubushake bw’u Bufaransa bwo kwereka Interahamwe n’abajenosideri ko nta buturo bakwiye, maze butera utwatsi umuryango wa Zigiranyirazo Protais washakaga kumushyingura mu mujyi wa Orlean.

Icyo gihe inama nkuru y’ubucamanza yatangaje ko kuhamushyingura byashoboraga gutuma abahakana n’abapfobya Jenoside bagira imva ye urubuga rw’ibikorwa bigamije kubatiza umurindi
 
Nyuma yuko U Bufaransa buhagurukiye abahakana n’abapfobya Jenoside, bamwe bakaba baramaze kuryozwa ibyaha bakoze, biratanga ubutumwa bukomeye ku Interahamwe n’Abajenosideri ko isaha iyo ari yose bazacakirwa n’ubutabera, bagakanirwa urubakwiye.
 
Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *