01-09-2026

Umunyagitugu utabyina ngo ashinge Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yahuye n’Abanye-Congo baba mu Misiri maze abavunderezaho bwa burozi bw’ibinyoma yirirwa abunza ari na ko yegeka k’u Rwanda ibibazo yateje igihugu cye.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Ugushyingo 2025.

Mu ijambo ry’uyu munyagitugu yibanze ku kwikoma Perezida Kagame, aho kuvuga ku bibazo uruhuri Abanye-Congo bibaza ku miyoborere ye mibi igejeje igihugu cyabo  aharindimuka.

Ibyo byatumye benshi mu bari baje kumwumva bisohokera nyuma yo kumva uwo Sematama ari kuvanga amasaka n’amasakaramentu.

Mu cyimbo cyo kwisobanura ukuntu yananiwe kubonera ibisubizo ikibazo cy’intambara yateje Uburasirazuba bwa Congo, Tshisekedi yavuze ko ngo Perezida Kagame “ashaka gucamo” ibice Congo.

Nyamara ibyo yabivuze muri wa mujyo wo guhora iteka yiriza ay’ingona kandi ari we ahubwo nyirabayazana kuva igihe yiyemezaga gushoza intambara mu burasirazuba bwa Congo, akibeshya ko izamuhira akaguma ku butegetsi!

Ni mu gihe igisirikare cya Tshisekedi cyakubiswe incuro abarwanyi b’Abanye-Congo bo mu mutwe wa AFC/M23 bigarurira igice kinini cya Kivu zombi ndetse barakomeje ngo babohore Congo yose.

Soma kandi : Gashozantambara Tshisekedi akomeje gushimangira ko ari umwanzi w’amahoro

Mu by’ukuri inkoramaraso Tshisekedi yirirwa ibunza amagambo, igatwerera u Rwanda n’Umukuru warwo ibibazo, ni yo mbogamizi ikomeye y’amahoro haba hagati ya Congo n’u Rwanda.

Ingero zifatika zirahari, guhera k’ukuntu yavugiye ku mugaragaro ko azatera u Rwanda, si ibyo gusa kuko anahora mu migambi mibisha igamije kugirira nabi u Rwanda afatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse na bamwe mu bagize udutsiko tw’abiyita opozisiyo barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.

Tshisekedi ndetse n’udutsiko twose bafatanya mu kugambirira kugirira nabi u Rwanda, umunsi bazakubitwa ntibazaboroge kuko nibo bigize ba gashozantambara k’u Rwanda.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading